U Rwanda rurakora ibishoboka kugira ngo ibibazo biri muri DRC bikemuke - Minisitiri Biruta

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), iratangaza ko u Rwanda rurimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibibazo by’umutekano mucye n’amakimbirane, biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bikemuke.

Dr Vincent Biruta, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga
Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe 2023, mu ihuriro ry’imitwe ya Politike, gusa ngo biragoye ko byazashoboka igihe cyose abayobozi ba DRC badashaka kubigiramo uruhare.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri Biruta yavuze ko muri rusange umubano w’ibindi bihugu n’u Rwanda umeze neza, ariko hagati y’u Rwanda na DRC akaba ariho hakirimo ikibazo.

Ati “Ikibazo kiriho muri iyi minsi, cyane cyane kiri hagati y’u Rwanda na DRC, ni ikibazo nacyo ubundi gifite umurongo cyakemurwamo, kuko hari uburyo bwashyizweho mu rwego rw’akarere, mu rwego rw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, hari amasezerano yagiye ashyirwaho umukono ajyanye cyane cyane no gukemura ikibazo kiri mu burasirazuba bwa DRC”.

Akomeza agira ati “Ubundi rero umurongo wo gukemura ibibazo urahari, ikibuze ni ubushake ku ruhare rwa Guverinoma ya DRC, kugira ngo ibibazo bibone umurongo, kandi ibyumvikanyweho bishyirwe mu bikorwa. Naho ku ruhande rw’u Rwanda twebwe turiteguye, twatanze umusanzu wacu, kugira ngo ibyo bibazo bikemuke”.

N’ubwo bimeze bityo ariko ngo u Rwanda rwafashe ingamba zihamye, zo kugira ngo ubusugire bw’Igihugu bwubahirizwe, nk’uko Minisitiri Biruta akomeza abisobanura.

Ati “Ariko kandi twafashe n’ingamba zo kugira ngo ubusugire bw’Igihugu bwubahirizwe ndetse n’umutekano w’Abanyarwanda n’imbibi z’u Rwanda zirindwe nk’uko bikwiye. Izo ngamba zirahari kandi umutekano urarinzwe, igisigaye ni ukugira ngo Leta ya DRC nayo igire ubushake mu gushyira mu bikorwa imyanzuro itandukanye, umurongo wagiye utangwa kuri kiriya kibazo nabyo bikemuke”.

Ku kibazo cyagaragajwe cy’uko kugeza ubu n’ubwo umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi ari mwiza, ariko ibicuruzwa bitambuka, Minisitiri Biruta nabyo ayagize icyo abivugaho.

Ati “Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi ngira ngo muri 2015, ariko muri iyi minsi umeze neza, wagiye usubirana, kandi buri munsi tubona hari intambwe yindi yatewe kugira ngo umubano urusheho gushimangirwa. Turatekereza ko n’ibibazo byaba bisigaye byaba ibijyanye n’ubucuruzi n’ubuhahirane, nabyo bizagenda bikemuka mu minsi ya vuba”.

N’ubwo u Rwanda rwerekana uruhare rwarwo kandi rugaragarira buri wese mu gushaka uko ikibazo kiri mu burasirazuba bwa DRC cyakemuka, ariko Leta y’icyo gihugu ntihwema kururegera amahanga irushinja ko ari rwo rwihishe inyuma y’ibibazo byose birimo kubera mu burasirazuba bwayo, ibirego u Rwanda rwamaganira kure rwivuye inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka