U Rwanda ruracyategereje impinduka mu mibanire yarwo na Uganda

U Rwanda ruvuga ko ibyakorwa byose mu rwego rwo gutangira ibiganiro na Uganda, bizaterwa n’uko abayobozi b’icyo gihugu bemeye kugira icyo bakora ku bibazo bitandukanye u Rwanda rwamaze kugaragaza, kuko mu gihe bidakemuwe bazakomeza kubangamira umubano w’ibihugu byombi bituranye ndetse bikaba bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ku wa mbere tariki 17 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa yihariye imuzaniye ubutumwa buturutse kwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, iyo ntumwa yihariye yazanye ubwo butumwa ni Ambasaderi Adonia Ayebare, ibyo bikaba byatangiye gutanga icyizere cy’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Amb. Ayebare mu Rwanda, rwabaye nk’uruhurirana n’ibyo Umuhungu wa Perezida Museveni, akaba n’umuyobozi wa ‘Special Forces’, Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, aherutse kwandika ku rubuga rwa Twitter, aho yafashe amafoto abiri ya Perezida Paul Kagame akavuga ko ari Sewabo/Nyirarume ‘Uncle’, bityo ko urwanya Perezida Kagame aba arwanya umuryango we, akaba yagombye kubyitondera.

Ubwo butumwa Lt. Gen Muhoozi yanyujije kuri Twitter yabushyizeho ku itariki 16 Mutarama 2022, bukurikirwa n’ibitekerezo byinshi byatanzwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, abenshi bavuga ko icyo ari ikimenyetso ko umubano mwiza waba ugiye kugaruka hagati y’ibihugu byombi.

Icyako n’ubwo bimeze bityo, mu butumwa Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, na we yanyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko ari byiza ko ibiganiro byakomeza, ibyabanje ngo nta kintu gifatika byatanze, by’umwihariko ku ruhande rwa Uganda kuko ntacyo yakoze ku bibazo u Rwanda rwagaragaje.

Yagize ati “Ni byiza kubona ibiganiro bikomeza ku nzego zose, ariko inama no kwakira intumwa zihariye ntibyigeze bigera ku musaruro ufatika ku ruhande rwa Uganda. Na n’ubu ntibaragaragaza uruhare rwabo mu kurwanya abakorana n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda iri muri Uganda, ndetse n’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda b’inzirakarengane (muri Uganda) rirakomeje.”

U Rwanda ruzi ko Abanyarwanda bakomeje guhohoterwa muri Uganda, aho bafatwa bagafungwa bashinjwa ibirego bidafite ishingiro, ngo baba ari abatasi, mu gihe abandi baba bafungiye ahantu hatazwi n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka