U Rwanda rumaze kwakira abandi Banyarwanda bari bafungiwe muri Uganda (Video)

Itsinda rya mbere ry’Abanyarwanda 29 bari bafungiwe muri Uganda bamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena 2020. Bahageze ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, abo Banyarwanda bakaba bacyurwa mu byiciro bitandukanye.

Nyuma yaho haje n’abandi bari mu byiciro bitandukanye bose hamwe babarirwa muri 80 binjiriye ku mupaka wa Kagitumba, bakaba ari bamwe mu Banyarwanda 130 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yatangaje ko bazarekurwa mu ntangiriro z’iki cyumweru, akaba yarabivugiye mu biganiro biherutse guhuza intumwa z’u Rwanda na Uganda.

Ibiganiro byari byahuje impande zombi ndetse n’abahuza bo mu bihugu bya Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bikaba byarabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference tariki 4 Kamena 2020.

Muri ibyo biganiro byabaye mu cyumweru gishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr. Vincent Biruta wari uyoboye intumwa z’u Rwanda yavuze ko hari intambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda, ariko anavuga ko Uganda ikomeje gufunga no guhohotera Abanyarwanda.

Minisitiri Sam Kutesa wari uyoboye intumwa za Uganda muri ibyo biganiro yavuze ko Uganda ko mu kwezi kwa Gicurasi hari Abanyarwanda basaga 130 bari bafungiwe muri Uganda barekuwe, hakaba hari hagikurikizwa ibiteganywa kugira ngo bashyikirizwe u Rwanda, dore ko byagaragaye ko bari bafunzwe barengana.

Icyo gihe yavuze ko bazashyikirizwa u Rwanda hagati yo ku wa mbere no ku wa kabiri anasaba abayobozi bireba mu Rwanda kuzaba bahari kugira ngo bakire abo Banyarwanda.

Gusa icyo gihe Kutesa yavuze ko hari abandi Banyarwanda 310 yavugaga ko bakoze ibyaha bikomeye bazakomeza gufungwa, amakuru arebana na bo Uganda ikazayasangiza u Rwanda.

Abanyarwanda barekurwa kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena 2020 baraba babaye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barekuwe na Uganda, icya mbere kikaba cyarimo Umunyarwanda Réné Rutagungira uvugwaho kuba umwe mu Banyarwanda bafashwe mbere bagafungirwa muri gereza zikorerwamo ibikorwa by’iyicarubozo ku Banyarwanda.

Biteganyijwe ko aba Banyarwanda barekuwe na Uganda kuri iyi nshuro bashyirwa mu kato i Kayonza ku cyicaro cya kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rukara.

Bagera ku mupaka bagahabwa udupfukamunwa bakabona kwinjira mu Rwanda
Bagera ku mupaka bagahabwa udupfukamunwa bakabona kwinjira mu Rwanda
Icyiciro cya nyuma cy'abaje kuri uyu wa mbere cyahageze ahagana saa mbili z'umugoroba. Cyari kigizwe n'abantu 13 abaje bose hamwe bakaba ari 80
Icyiciro cya nyuma cy’abaje kuri uyu wa mbere cyahageze ahagana saa mbili z’umugoroba. Cyari kigizwe n’abantu 13 abaje bose hamwe bakaba ari 80

Babiri muri bo ubwo bavuganaga n’itangazamakuru, bavuze ko batababariwe nk’uko abayobozi ba Uganda babivuga ahubwo ko bashoje ibihano bakatiwe n’urukiko.

Hakizimana Innocent yari yarakatiwe imyaka ibiri. Yafunzwe mu 2018 akaba aje arangije igihano. Iyi myenda yambaye ngo ni iyo babambitse babasohoye muri gereza
Hakizimana Innocent yari yarakatiwe imyaka ibiri. Yafunzwe mu 2018 akaba aje arangije igihano. Iyi myenda yambaye ngo ni iyo babambitse babasohoye muri gereza
Mbarushimana Jean Bosco
Mbarushimana Jean Bosco

Mbarushimana Jean Bosco w’imyaka 26 y’amavuko akomoka i Musanze akaba yarafatiwe muri Uganda mu 2019 yagiye gusura inshuti ye.

Mbarushimana yakatiwe amezi 26 y’igifungo akaba aje ayarangije. Avuga ko ubuyobozi bwa Uganda bubeshya ko bababariwe ariko mu by’ukuri ngo bari barangije ibihano.

Aho bari bafungiye naho ngo bari babayeho mu buzima bubi, batotezwa, bagakubitwa, bagahingishwa ndetse bagakoreshwa n’indi mirimo itandukanye y’agahato.

Biteganyijwe ko abakiriwe ku wa mbere ku mupaka wa Kagitumba bakurikirwa n’ikindi cyiciro cy’abakirwa kuri uyu wa kabiri, ariko bo bakakirirwa ku mupaka wa Cyanika uherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Amafoto&Video: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igitekerezo nfite nuko mwoza muyampa amakuru kuri facebook nimero yanje niyi 0746299411 inamba yakonte niyi 220000 muze murangezaho amakuru masha murakoze !!!

iissa yanditse ku itariki ya: 6-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka