U Rwanda rukwiye kubera ibindi bihugu urugero mu bumwe n’amahoro - Si Mohammed Rifki

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango watangijwe n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI w’Abamenyi ba Afurika (Fondation Mohammed VI Des Oulemans Africains), Si Mohammed Rifki, asanga u Rwanda rukwiye kubera ibindi bihugu urugero kubera ubumwe n’amahoro biharangwa.

Si Mohammed Rifki
Si Mohammed Rifki

Yabigarutseho mu Nama Mpuzamahanga yabereye i Kigali, yitabiriwe n’abiganjemo Abanyarwanda n’Abanya-Maroc, yateguwe n’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) ku Bufatanye na Fondation Mohammed VI Des Oulemans Africains, inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti : “Indangagaciro za Islam n’uruhare rwazo mu kwimakaza umuco w’amahoro muri Afurika.”

Mu ijambo rye, Si Mohammed Rifki yashimye imiyoborere myiza y’u Rwanda, avuga ko bimwe mu byo umubano wa Maroc n’u Rwanda wubakiyeho harimo no kubumbatira umuco w’amahoro no kuwusakaza ahandi ku Isi.

Yagize ati “Igihugu cyanyu cy’u Rwanda cyabashije kurenga ibihe bibi n’amateka mabi cyanyuzemo, maze cyubakira ku ndangagaciro z’umuco zihuje abaturage b’iki gihugu mu bwumvikane, mu biganiro, mu kubana mu mahoro. Iibyo byose ni byo byatumye u Rwanda rugera ku mutekano utangwaho urugero uyu munsi ahantu hatandukanye, ku bumwe bw’abatuye iki Gihugu.”

Umuyobozi w’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti) akaba n’Umuyobozi wa Fondation Mohammed VI Des Oulemans Africains, Sheikh Sindayigaya Musa, yagaragaje ko indangagaciro z’Idini ya Islamu n’uruhare rwazo mu kwimakaza amahoro muri Afurika zirenga kuba imyemerere y’idini, ahubwo zikaba ubuzima n’imibereho ya buri munsi iranga abantu, kandi zikagira uruhare mu kubaka umuturage mwiza, urangwa n’ubumuntu, utunganye, ndetse ubereye Igihugu cye.

Sheikh Musa Sindayigaya yagaragaje ko indangagaciro z'Idini ya Islamu n'uruhare rwazo mu kwimakaza amahoro muri Afurika zirenga kuba imyemerere y'idini, ahubwo zikaba ubuzima n'imibereho ya buri munsi iranga abantu
Sheikh Musa Sindayigaya yagaragaje ko indangagaciro z’Idini ya Islamu n’uruhare rwazo mu kwimakaza amahoro muri Afurika zirenga kuba imyemerere y’idini, ahubwo zikaba ubuzima n’imibereho ya buri munsi iranga abantu

Yanagaragaje kandi ko urugendo rwo kubaka Igihugu cy’u Rwanda gitekanye kandi kizira akarengane ari amahitamo meza Abanyarwanda bakoze barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyo bigahura n’inyigisho y’amahoro Idini ya Islamu yigisha.

Abitabiriye iyi nama mpuzamahanga na bo bemeza ko umwislamu wacengewe n’indangagaciro z’ukuri adashobora kwishora mu bikorwa bihungabanya amahoro, ahubwo ko izo ndangagaciro zimufasha kuba umusemburo w’amahoro aho yaba ari hose. Uwera Sauda, Umwalimu muri Kaminuza, ati “Uwacengewe n’indangagaciro za Kislamu aba Umwislamu w’ukuri, aba umwisilamu mwiza, umurinzi w’amahoro, kandi n’imbuto y’amahoro aho ari hose.”

Umuryango watangijwe n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI w’Abamenyi ba Afurika (Fondation Mohammed VI Des Oulemans Africains) watangiye gukorera mu Rwanda no gukorana n’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) guhera mu mwaka wa 2017, mu bikorwa byibanda ku bushakashatsi ndetse n’uburezi.

Hon. Sheikh Mussa Fazil Harerimana, Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, mu kiganiro yatanze, yifashishije inyigisho z'Idini ya Islam, agaragaza ko imiyoborere y'u Rwanda ari igisobanuro cy'Indangagaciro za Islam kuko nta n'umwe uhezwa yaba abayobozi n'abayoborwa, bose bagira uruhare mu miyoborere no mu kubaka Igihugu
Hon. Sheikh Mussa Fazil Harerimana, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, mu kiganiro yatanze, yifashishije inyigisho z’Idini ya Islam, agaragaza ko imiyoborere y’u Rwanda ari igisobanuro cy’Indangagaciro za Islam kuko nta n’umwe uhezwa yaba abayobozi n’abayoborwa, bose bagira uruhare mu miyoborere no mu kubaka Igihugu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka