U Rwanda rukomeje kwiyamamariza kujya mu Kanama gashinzwe Umutekano ku Isi

U Rwanda rukomeje gahunda yo kwiyamamariza kuzahagararira umugabane wa Afurika mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi, mu matora azaba mu Ukwakira 2012.

Hari icyizere ko u Rwanda ruzatorwa kuba umwe mu bihugu bitanu bidahoraho muri aka kanama, bizahabwa manda y’imyaka ibiri (2013-2014); nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo.

Asobanurira Inteko ishinga amategeko imikorere ya Minisiteri ayoboye, kuri uyu wa kane tariki 21/06/2012, Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko ubu Leta iri muri gahunda yo gukora ingendo mu bihugu isaba amajwi.

U Rwanda rwizeye kuzakoresha ubunararibonye bwarwo mu kubungabunga amahoro ku isi no kurangiza amakimbirane, rutanga umusanzu warwo muri aka kanama kavuga rikijyana ku isi.

Minisitiri Mushikiwabo agira ati: “Tubasobanurira ko hari byinshi twafasha birimo kurinda amahoro ku isi dukoresheje ubunararibonye n’uburambe bw’ingabo zacu no gukoresha ibyo twanyuzemo mu gufasha ibihugu byagiye binyura mu makimbirane”.

Nta we u Rwanda ruhanganye na we kuri uyu mwanya, kuko abakandida batangwa ku mugabane wa Afurika hakurikijwe akarere. Kuri iyi nshuro hatahiwe Uburasirazuba bwa Afurika kandi Mushikiwabo yemeza ko u Rwanda rufite byinshi rwagezeho mu gihe gishize.

Atanga urugero rw’inama Mpuzamahanga ya UN yo kubaka amahoro rwakiriye umwaka ushize. Imyanzuro yavuyemo yagize akamaro mu gukemura amakimbirane hirya no hino hagendewe ku byo u Rwanda rwakoze.

Ibi kandi birahuza n’isabukuru izizihizwa tariki 19/09/2012 ubwo u Rwanda ruzaba rumaze imyaka 50 rubaye umunyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye. U Rwanda rwaherukaga mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku Isi muri 1994, nyuma ya Jenoside.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uriya mwanya u Rwanda rurawukwiye rumaze kugira inararibonye mu kubungabunga amahoro

Alfred yanditse ku itariki ya: 22-06-2012  →  Musubize

Mushikiwabo wabona adahise yigendera kandi twari tukimucyeneye! naramukabirije rwose u rwanda rwatowe akndi akaba ariwe uruhagararira, Rwanda tera imbere Imana ikurinde abakwifuriza inabi

yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka