U Rwanda rukomeje kwakira Abanyarwanda bava muri Tanzaniya

Kuri uyu wa 06/08/2013 Abanyarwanda 33 bageze mu Rwanda bavuye muri Tanzaniya baje basanga abandi 48 baje umunsi umwe mbere yaho. Bose bacumbikiwe mu karere ka Kihere mu murenge wa Nyamugari.

Kuri uyu wa 06/08/2013 kandi itsinda rivuye ku rwego rw’igihugu ryatangiye kureba uburyo Abanyarwanda bari kuva mu gihugu cya Tanzaniya bakomeza kwakirwa banabashakira aho baba batuye mu gihe bakibashakira imibereho.

Rwahama Jean Claude ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) avuga ko itsinda rigizwe n’akarere ka Kirehe na MIDIMAR ryatangiye kureba uburyo bwo kwakira aba Banyarwanda mu buryo bumeze neza bakaba barebeye hamwe aho bazabakirira mu murenge wa Nyamugari ahitwa Kiyanzi hamwe no mu murenge wa Mahama.

Itsinda riri kureba ahazakirirwa Abanyarwanda bava Tanzania.
Itsinda riri kureba ahazakirirwa Abanyarwanda bava Tanzania.

Ikibazo cyagaragaye ni inka aba Banyarwanda bororeye mu gihugu cya Tanzaniya ariko zikaba zikiriyo; iri tsinda rikaba ryabashakiye aho kuzashyira izi nka n’ubwo ikibazo cyari kigihari ari uko hari igihe hashobora kuzaba hato.

Guhera mu kwezi kwa Nyakanga hamaze gutahuka Abanyarwanda 209 baturuka mu bice bitandukanye bya Tanzaniya ahitwa Ngara abirukanywe hakaba harimo abana hamwe n’abantu bakuru.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka