U Rwanda rukomeje kuganira n’amahanga mu gucyemura ikibazo cya Kongo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yahuye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Ubudage M. Guido Westerwelle, tariki 15/08/2012, baganira ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Kongo.

Nk’uko bigaragazwa n’Ambasade y’Ubudage, ibi biganiro byari bigamije kuganira ku mubano w’ibihugu byombi hamwe no kuganira ku mutekano w’akarere cyane cyane mu gihugu cya Kongo.

Ibi biganiro bije nyuma y’uko Ubudage butangaje ko buzakereza inkunga ingana na miliyoni 26 z’amadolari bwari kuzagenera u Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga.

Ubudage bwacyereje iyi inkunga yagombaga gukoreshwa mu mwaka 2012-2015 buhereye kuri raporo yakozwe n’impugucye z’umuryango w’abibumbye yashinjaga u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya leta ya Kongo.

Raporo u Rwanda ruvuga ko itakoranywe ubuhanga kuko rukomeje kunyomoza bimwe mu bimenyetso byashingiweho mu gukora iyo raporo.

Uretse Ubudage, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Didier, yari mu Rwanda tariki 25-26/08/2012 aho yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika ndetse na mugenzi we w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

Sha aha rwose muduteye icyuma bigaragara ko nta makuru ahagije mwabonye kuri iyi nkuru. Kuki mutegereye Minister wacu ko atabahisha icyavuyemo ari inyangamugayo kandi akunda igihugu cye.

kaka yanditse ku itariki ya: 27-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka