U Rwanda rukomeje kongera ingamba zo kurwanya Jenoside mu gihugu no hanze yacyo
Ingamba zimaze gufatwa mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku isi ni nyinshi kandi zizanakomeza mu gihe biri ngombwa, nk’uko byatangajwe Ministiri w’intebe, mu nama mpuzamahanga yabereye i Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki 18/12/2012.
Dr Habumuremyi Pierre Damien yamenyesheje abitabiriye inama baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, ko u Rwanda rwashyizeho imbaraga nyinshi mu gukumira no kurwanya impamvu zose zatuma mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku isi haba Jenoside.
Abitabiriye iyi nama yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 ishize umuryango w’abibumbye ufashe umwanzuro ko nta Jenoside izongera kubaho ukundi, ubwo hari hamaze kuba Jenoside yakorewe Abayahudi, banenze ko nyuma yaho Jenoside yabaye mu bihugu bya Cambodia, Kirghizstan n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ministiri w’intebe w’u Rwanda we yagize ati: “Nubwo habayeho gufata ingamba zo guhana ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ntibyabujije ko nyuma yaho Jenoside yabayeho. Twe nk’u Rwanda ntituzemera ko Jenoside yongera kubaho ukundi, haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.”
Ati: “Reka mbonereho akanya ko kubabwira ko u Rwanda ruzakomeza kurwanya umutwe wa FDLR (wiganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda), kandi ukaba ukomeje guteza umutekano muke mu gihugu cya Kongo, aho Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bibasiwe.”

Umuyobozi wa Guvernema yahakanye ko nta ruhare na ruto u Rwanda rufite mu guteza umutekano muke mu gihugu gituranyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ingamba n’ibigo byavuzwe kuba biri ku isonga mu gukumira Jenoside, ni amategeko na gahunda z’ubushakashatsi no kwigisha, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ishyirahamwe IBUKA, ikigega FARG, Inkiko Gacaca, Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu, urwego rw’Umuvunyi n’izindi.
Dr Jean Damascene Gasanabo, ushinzwe ubushakashatsi muri CNLG, yavuze ko ari ngombwa gukomeza gukangurira Abanyarwanda n’abanyamahanga, binyuze mu nama n’ibiganiro, kuko hari abagitinya kuvuga ko Jenoside yabayeho mu Rwanda.
Inama mpuzamahanga yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 UN imaze itoye umwanzuro wo guhana ibyaha bya Jenoside, yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo ku isi. Abaturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Senegal, Kenya, Kongo Kinshasa, Chad n’u Rwanda, batanze amasomo asobanura Jenoside n’uburyo bwo kuyirinda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uri umuntu w’umugabo rwose ,Loni byarayirangiranye ahubwo izashake irindi zina hanyuma ihindure na gahunda zayo kuko mu byo ivuga hubahirizwa mbarwa,Loni=USA