U Rwanda rugiye kwakira inama y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi

Imibare itangazwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yerekana ko imyanya y’abagore yavuye kuri 12% mu 1995, kuri ubu ikaba igeze kuri 61.25% muri uyu mwaka wa 2022.

Bivuze ko u Rwanda rwakubye inshuro zirenga ebyiri impuzandengo ya 26.4%, igenderwaho ku rwego mpuzamahanga mu bushakashatsi bukorwa n’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi.

U Rwanda kandi nicyo gihugu gifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko bari munsi y’imyaka 45, kuko impuzantengo y’Isi yose iri kuri 29.85%.

Iyo mibare itangajwe mu gihe kuva ku ya 11 kugeza ku ya 15 Ukwakira 2022, u Rwanda ruzakira inama ya 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (Inter-Parliamentary Union/IPU), izibanda cyane ku ruhare rw’izo Nteko mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bigira uruhare mu mpinduka ziganisha ku kubaka Isi yihagije kandi itekanye.

Iyi nama hamwe n’izindi ziyishamikiyeho yitezweho guhuriza hamwe abantu bagera ku 1000, bazaba barimo na ba Perezida b’Inteko Zishinga Amategeko bagera kuri 60.

Iyi nama yitezweho kuba urubuga rwo gusangira ubuhamya bw’ibihugu byateye intambwe nziza mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, n’umusaruro byatanze mu guharanira impinduka Isi ikeneye muri iki gihe.

IPU ikomeje guharanira kuziba icyuho cy’abagore n’urubyiruko bitabira inteko n’inama zayo, ndetse impinduka ziragaragara.

Inteko Zishinga Amategeko zigera ku 120 ni zo biteganyijwe ko zizitabira, hazaba harimo n’intumwa z’u Burusiya na Ukraine biri mu ntambara yayogoje ubukungu bw’Isi yose.

Byitezwe ko akanama ka IPU gashinzwe gukurikirana ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura intambara yo muri Ukraine, kazahura kagasuzuma inshingano zako ku bihugu byombi.

Nyuma yo gusuzuma impande zose kazatanga raporo ku banyamuryango, igaragaza mu buryo bwuzuye intambwe yatewe n’ibiteganyijwe gukorwa, mu guharanira kugarura amahoro arambye muri Ukraine.

Intego y’aka kanama kagizwe n’Abadepite umunani kayobowe na Dr Ali Al Nuami wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ni ugukora isesengura ku ruhare Inteko Zishinga Amategeko zishobora kugira mu kurangiza intambara yo muri Ukraine.

Byitezwe kandi ko iyi nama izafata imyanzuro ku byakorwa mu gukemura ikibazo cy’abimukira no kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu, harimo n’irishyigikiwe na za Leta.

Ibindi bizigwaho birimo iyangirika ry’ibidukikije, ingaruka z’intambara n’ubwicanyi bukorerwa abasivili, intambara n’ihindagurika ry’ikirere biteza Isi akaga k’inzara, hakazarebwa no ku burenganzira bw’abagize Inteko Zishinga Amategeko ku Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka