U Rwanda rugiye kwakira inama ngarukamwaka y’Ishyirahamwe ry’Ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika

Ku bufatanye bw’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere n’zirwanira mu kirere muri Afurika (USAFE-AFAFRICA), u Rwanda ruzakira inama ngarukamwaka ya 11 y’Abayobozi b’Ingabo zishinzwe umutekano mu kirere (AACS), iyo nama izabera muri Kigali Convention Centre (KCC) kuva kuya 24 kugeza 28 Mutarama 2022.

Biteganyijwe ko abashyitsi barenga 160 baturutse mu bihugu 40 bigize Umuryango w’Ingabo zirwanira mu kirere (AAAF), bazateranira i Kigali muri iyo nama, hagamijwe gushimangira ubufatanye ku mugabane wa Afurika.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, rwatangaje ko Intego nyamukuru y’iyo nama nyunguranabitekerezo ari ugushyiraho ihuriro ry’abayobozi bakuru mu by’umutekano wo mu kirere ku mugabane wa Afurika, kugira ngo bakemure ibibazo mu karere no ku mugabane wa Afurika muri rusange, bongere umubano n’ubufatanye hagati y’Ingabo zirwanira mu kirere.

Igikorwa nyamukuru cy’ishyirahamwe ry’Ingabo za Afurika zirwanira mu kirere ni uguhuriza hamwe n’ubuvugizi mu bufatanye hagati y’izo ngabo. Iri shyirahamwe AACS riterwa inkunga n’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, Ishami ry’u Burayi ndetse n’Ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika (USAFE-AFAFRICA).

Iyi nama ngarukamwaka y’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika, ishyiraho imiyoboro ihuza imikoranire n’Ingabo zirwanira mu kirere, bigatuma intego z’ishyirahamwe zibasha kugerwaho.

Kuva iri shirahamwe ry’Ingabo zirwanira mu kirere ryashingwa mu 2015, ryagize uruhare runini mu gushyiraho ihuriro abanyamuryango baganiriramo ibibazo rusange by’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka