U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ku itumanaho

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress), izitabirwa n’abarenga 2000, ikazatangira ku itariki 25 kugera 27 Ukwakira 2022.

Yves Iradukunda yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro ku Rwanda
Yves Iradukunda yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro ku Rwanda

Ni inama izahuza ibihugu birenga 50 byo ku migabane itandukanye yo ku isi, ikaba ari ubwa mbere igiye kubera ku mugabane wa Afurika, kuko ubusanzwe ikunze kubera mu bihugu byo ku migabane ya Amerika n’Uburayi, birimo Espagne, u Butaliyani ndetse na Brazil.

Agaruka kuri iyi nama mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yavuze ko u Rwanda rwiteze byinshi muri iyi nama, kubera ko ihuza abantu benshi bafite byinshi bahindura ku itumanaho, by’umwihariko irigendanwa.

Yagize ati “Ni inama mu by’ukuri izana abantu benshi bafite ubunararibonye ku buryo ibyo biyemeje bikorwa mu bijyanye n’itumanaho rigendanwa, barimo abanyapolitiki batandukanye ba Minisiteri z’ikoranabuhanga mu bihugu byose byo ku Isi, imiryango idaharanira inyungu itandukanye n’amashuri akora ubushakashatsi bugiye butandukanye”.

Ati “Abantu rero barenga 2000, bafite ubushobozi yaba ari mu bumenyi ndetse no mu ishoramari, kugira ngo ikoreshwa ry’itumanaho rigendanwa ryiyongere, bizaba ari urubuga rwiza rwo kugira ngo dukuremo ibisubizo bijyanye n’ubumenyi, ariko by’umwihariko ku mikoranire.”

Kugira ngo byose bizagerweho ariko, ngo birasaba ko Abanyarwanda bose babona iyi nama nk’ahantu bashobora gukura ayo mahirwe, kugira ngo babashe kuyageza ku baturage, muri serivisi nziza inoze baha abaturage, ibashe kwiyongera bigendeye ku mikoranire, bashobora kubonera muri iyi nama.

Iyi nama kandi ni umwanya mwiza wo kureshya abashoramari bakora telefone zigendanwa, ariko zo mu bwoko bwa Smart Phones, yaba abakorera mu Rwanda cyangwa abandi bashaka gushora imari mu Rwanda, kuko hazabaho umwanya wo guha ishoramari ryatuma u Rwanda rurushaho gutera imbere, harimo no kuba igiciro cya telefone cyagabanuka.

Iradukunda ati “Si ukurebera gusa ibyo abashoramari bakora, natwe hari byinshi turimo turakora nka Leta y’u Rwanda, hari umushinga by’umwihariko witwa ‘Rwanda Digital Acceleration Project’, watewe inkunga na Banki y’Isi, na Asia Infrastructure Bank, urimo miliyari zigera kuri 200. Urimo gahunda yo kugira ngo tworohereze umuturage kubona telefone by’umwihariko iya Smart”.

Akomeza agira ati “Bisaba gukorana yaba ari abatanga serivisi z’itumanaho, Banki cyangwa se n’ibindi bigo by’ishoramari, kugira ngo umuturage ye kugomba kuba yafata amafaranga 100% ya telefone agiye kugura, ahubwo hajyeho uburyo butandukanye, ashobora kuba yayibona akagenda yishyura gahoro gahoro, kuko uyu munsi iyo ushaka telefone uba ugomba kwishyura 100% ry’igiciro cyayo”.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye
Ikiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye

Iyi nama izanafasha u Rwanda mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye, igamije gufasha Abanyarwanda kugerwaho na murandasi ihendutse kurushaho, ndetse no kubona ibikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga rya murandasi no kubigisha ikoreshwa ryabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None iyi nama izabera hehe

Diane yanditse ku itariki ya: 18-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka