U Rwanda rugiye kugerageza ikoranabuhanga ryo kubyaza amashanyarazi ingufu za atomike

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023 yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na kompanyi Dual Fluid Energy Inc agamije kugerageza ikoranabuhanga rishya rizakoreshwa mu kubyaza amashanyarazi ingufu za Atomike.

Amasezerano yasinywe hagati y'u Rwanda na kompanyi Dual Fluid Energy Inc
Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na kompanyi Dual Fluid Energy Inc

Aya masezerano yashyizweho umukono na Dr. NDAHAYO Fidèle, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu za atomike, naho ku ruhande rwa Dual Fluid Energy yashyizweho umukono n’umuyobozi wayo Götz RUPRECHT.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ingufu za Atomike mu Rwanda Dr. Ndahayo Fidèle yasobanuye ko amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Dual Fluid Energy Inc azatuma mu Rwanda hubakwa laboratwari y’igerageza ry’ikoranabuhanga ryo kubyaza amashanyarazi ingufu za atomike ku buryo nyuma y’imyaka ibiri noneho hazubakwa uruganda nyirizina ruzatanga aya mashanyarazi.

Ati“Ni byo koko twasinye amasezerano twari tumaze igihe tuganiraho twabonaga ko bishoboka ko tuzayashyira mu bikorwa akadushoboza mu buryo bwihuse kugera ku nshingano zacu zo gufasha u Rwanda kubona uburyo bwo kubyaza amashanyarazi ingufu za atomike”.

Habanje kubaho ibiganiro mbere yo gushyira umukono ku masezerano
Habanje kubaho ibiganiro mbere yo gushyira umukono ku masezerano

Dr Ndahiro avuga ko iri koranabuhanga rifite akarusho kanini cyane ugereranyije n’irindi koranabuhanga ryari risanzwe rikoreshwa kuko ryo rizaba rije ari igisubizo mu gutanga amashanyarazi mu buryo burambye.

Umuyobozi wa Dual Fluid Energy Inc Götz RUPRECHT yasobanuye ko impamvu bahisemo gukorera mu Rwanda ari uko basanze arirwo rwiteguye kandi rurimo kubaka ubushobozi muri ibi bikorwa.

Ati “Twasanze rero rwatwakira tugakorana kuri iri koranabuhanga rishya rwo kubaka uruganda rutanga amashanyarazi no kuba hano rero ibintu byihuta cyane biri mu mpamvu nyamukuru zatumye duhitamo gukorera hano”.

Aya masezerano yatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere ku Isi kigezemo iri koranabuhanga, bikazafasha abanyarwanda kubaka ubumenyei n’ubushbozi bushinigiye kuri iri koranabuhanga.

Dual Fluid ni sosiyete nshya mu bijyanye no gutunganya ingufu za nucléaire gusa ifite umwihariko wo kuba ifite ikoranabuhanga rigezweho kurusha izindi sosiyete, kuko ingufu “reactor” ikora zishobora gukora umuriro w’amashanyarazi, umwuka wa hydrogène n’andi mavuta akoreshwa mu binyabiziga adahumanya ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka