U Rwanda rugiye kubaka ibikorwa remezo ku cyambu cya Naivasha muri Kenya

U Rwanda ruratangaza ko mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi na Kenya, rugiye kubaka ibikorwa remezo ku butaka rwahawe buherereye ku cyambu cyo ku butaka cya Naivasha, mu koroshya kwakira ibicuruzwa biva ndetse n’ibyoherezwa mu Rwanda.

Baganiriye ku buryo u Rwanda ruzubaka ibikorwa remezo i Naivasha
Baganiriye ku buryo u Rwanda ruzubaka ibikorwa remezo i Naivasha

Ibi ni ibyagarutsweho ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2023, mu biganiro byahuje Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Martin Ngoga, ndetse na Minisitiri ushinzwe imihanda, ubwikorezi n’imirimo rusange muri Kenya, Kipchumba Murkomen n’itsinda yari ayoboye .

Muri ibyo biganiro, Ambasaderi Martin Ngoga yagaragarije Minisitiri Murkomen ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yifuza ko u Rwanda rwabyaza umusaruro icyambu cyo ku butaka cya Naivasha, hakubakwa ibikorwa remezo bizajya bifasha kwakira no kubika ibicuruzwa biza n’ibiva mu Rwanda.

Minisitiri Murkomen yavuze ko icyo cyifuzo cya Guverinoma y’u Rwanda, kizagira akamaro mu kwihutisha ubuhahirane n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi, no gufasha abacuruzi kuzigama amafaranga bakoreshaga mu bwikorezi bw’ibicuruzwa.

Mu 2022, Perezida Uhuru Kenyatta nibwo yashyikirije uwari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Dr Richard Masozera, icyangombwa cy’ubutaka bungana na hegitari enye, rwahawe mu cyanya cyahariwe inganda cya Naivasha.

Ubutaka u Rwanda rwahawe i Naivasha, buzajya rubwifashisha nk’ububiko bw’ibintu bivuye mu cyambu cya Mombasa.

Icyambu cyo ku butaka cya Naivasha, giherereye mu bilometero 560 uvuye ku cyambu cya Mombasa, bikaba byitezwe ko kizagabanya ingendo amakamyo yakoraga avana cyangwa ageza ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa.

Ibicuruzwa bizajya bivanwa muri icyo cyambu bihita bijyanwa mu cya Mombasa binyuze inzira ya gari yamoshi, bikazaba bihendutse ugereranyije n’uburyo bwakoreshwaga bwo kunyura mu muhanda usanzwe ndetse n’ikiguzi cy’ububiko.

Murkomen yavuze ko ashimira u Rwanda ku bw’icyo gikorwa, kuko kizagirira akamaro igihugu cya Kenya kuko iki kigo kizafasha kwihutisha ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.

Murkomen yagize ati "Turashimira Guverinoma y’u Rwanda kubera ko bashishikajwe no kubaka ibikorwa remezo bigamije gufasha abacuruzi, kubika no gutwara imizigo ku cyambu cya Naivasha, kizarushaho guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi."

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rusanzwe ari umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Kenya, ndetse n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, ibyo bikazarushaho gushimangira no kurushaho kunoza umubano w’ububanyi n’amahanga, ubucuruzi na politiki.

Kipchumba Murkomen yahaye ikaze u Rwanda, mu kurushaho kongera n’ibindi bikorwa byarwo ku cyambu cya Mombasa.

Yasobanuye ko ibyo bishingiye ku kuba Guverinoma ya Kenya yagaragarijwe icyifuzo, ko icyo cyambu kigomba gukora amasaha 24, mu kurushaho guteza imbere ubucuruzi n’abafatanyabikorwa bo mu karere.

Murkomen yagaragaje ko mu bindi yaganiriye na Ambasaderi Martin Ngoga harimo kuba na Guverinoma ya Kenya yariyemeje gukuraho zimwe mu nzitizi, zikigaragara mu bucuruzi zatumaga icyambu cya Mombasa kidakoresha ubushobozi bwacyo bwose.

Ati "Twaganiriye ku buryo bwo kunoza imikorere y’icyambu. Ndasaba inzego za Leta n’abandi batanga serivisi gukoresha aya mahirwe yashyizweho y’amasaha 24, kugira ngo serivisi zirusheho gutangwa neza."

Ambasaderi Martin Ngoga yavuze ko ashima cyane ubushake bwa Leta ya Kenya, mu guharanira guteza imbere ubufatanye burangwa hagati y’ibihugu byombi, ndetse ko arajwe inshinga no kurushaho kugira uruhare muri ubwo bufatanye.

Mu 2020, Prof Nshuti Manasseh, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko kuba u Rwanda ari Igihugu kidakora ku nyanja, kigomba gushaka ibisubizo byo kugera ku cyambu.

Icyo gihe yagize ati "Kuva Naivasha ugera Mombasa ni Kilometero 560. Ibicuruzwa ni binyura inzira ya gariyamoshi, bizagabanya inzira y’umuhanda ihenze ikaba inatwara igihe kirekire. Kuva Naivasha ujya Kigali hazaba hafi."

Icyambu cyo ku butaka cya Naivasha
Icyambu cyo ku butaka cya Naivasha

Kugabanya urugendo rwo mu muhanda usanzwe, byitezweho kuzagabanya ibiciro by’ibicuruzwa mu buryo bugaragara.

Usibye u Rwanda, rwahawe ubutaka, uwari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yabuhaye n’ibindi bihugu byo muri EAC, birimo u Burundi, Sudani y’Epfo, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyo bihugu bikazabwifashisha nk’ububiko bw’ibintu bivuye mu cyambu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka