U Rwanda rugiye gutangiza amasomo yo gukanika no gutwara indege
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana ubwo yaganiraga n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu tariki 18 Gashyantare 2025, yabatangarije ko integanyanyigisho y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro igenda ivugururwa ikajyanishwa n’igihe yongewemo na gahunda yo kwigisha gukanika indege.

Minisitiri Nsengimana avuga ko iyi gahunda yo kwigisha ibijyanye no gukanika indege bizatangira mu kwezi kwa Nzeri 2026.
Ati“Mu mashami ari muri aya mashuri turareba n’uburyo twakongeramo n’ibijyanye no gukanika indege kugira ngo abazayarangizamo bazafashe igihugu cyacu cyane ko ubu u Rwanda rumaze gutera imbere mu bijyanye n’indege”.
Aha ni naho Minisitiri yavuze ko batangiye kureba uburyo hashyirwaho ishuri ryigisha amasomo yo gutwara indege (Aviation Academy).
Ati “Ikindi Rwanda Polytechnic irimo gukora ifatanyije na Akagera Aviation ni ugushyiraho ishuri ryigisha gutwara indege (Aviation Academy) iyi ikaba izongera ubumenyi mu byerekeye gutwara indege.”
Yasobanuye ko nubwo izi gahunda ebyiri zitarashyirwa mu bikorwa ziri mu zigamije kujyana na politike y’igihugu na gahunda ya NST2 mu kwihutisha iterambere.
Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko uyu mushinga wo kubaka ishuri ry’icyitegererezo ryigisha ibijyanye no gutwara indege, kuzikanika ndetse n’ubundi bumenyi bukenerwa mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere wari watangajwe mu mpera za 2023 ukazatwara miliyoni 53,5$.
Impamvu y’aya masomo Minisitiri Nsengimana yavuze ko ari uburyo bwo gukomeza kwigisha urubyiruko ibijyanye n’isoko ry’umurimo kandi bikenewe kuko asanga igihe ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba cyuzuye bizafasha kuko abaziga muri ayo mashuri aribo bazajya bazikanika mu gihe zagize ikibazo.
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana yabwiye Abasenateri ko intego y’u Rwanda no kugira ngo igihugu kijyere ku iterambere ari uko kizaba gifite umubare munini w’abize muri aya mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko usanga barangiza bahita babona imirimo bakora.
Minisitiri Nsengimana yeretse abasenateri ko abagera kuri 80% mu biga amasomo y’imyuga y’igihe gito, babona akazi bakiyarangiza.
Ati “ 67% by’abanyeshuri basoreza mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET, babona akazi nyuma y’amezi atandatu gusa barangije naho 70% mu barangiza mu mashuri makuru y’imyuga, Polytechnique, bo babona akazi nyuma y’amezi atatu basoje kwiga”.
Senateri Dusingizemungu Jean Pierre yabajije ikiri gukorwa na Minisiteri y’uburezi kugira ngo aya mashuri akomeze kwitabirwa na benshi kuko byagaragaye ko mu bihugu byateye imbere byinshi byigisha imyuga n’ubumenyingiro.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko Leta izakomeza kuyagura kugira ngo abana basaga miliyoni 1,2 batari mu ishuri, ndetse badafite n’akazi mu biruhuko bajye bashobora kubona ayo mahirwe yo kwihugura bikabafasha kubona akazi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere tekinike imyuga n’ubumenyingiro (RTB) rutangaza ko umubare w’abiga imyuga, tekinike n’ubumenyingiro ugeze kuri 43%, bavuye kuri 31% mu 2022. Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, NST1, yateganyaga ko umubare w’abanyeshuri biga imyuga, tekinike n’ubumenyi ngiro wagombaga kugera kuri 60% bitarenze 2024.
Ubu mu Rwanda habarurwa amashuri 496 y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro ariko Leta iteganya gukomeza kuyubaka akaba menshi mu rwego rwo guteza uburezi bwayo imbere.
Ohereza igitekerezo
|