U Rwanda rugiye gusuzuma visa zashyiriweho Abanyarwanda bakorera i Goma

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse atangaza ko u Rwanda rugiye gusuzuma no kuganira n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’amajyaruguru ku byangombwa biri kwakwa Abanyarwanda bakorera Goma.

Guverineri Munyantwari avuga ko bagiye kuganira na bagenzi babo muri Congo ku bijyanye na visa zashyiriweho Abanyarwanda bajya Congo
Guverineri Munyantwari avuga ko bagiye kuganira na bagenzi babo muri Congo ku bijyanye na visa zashyiriweho Abanyarwanda bajya Congo

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari yabitangarije Kigali Today mu gihe kuva tariki ya 15 Kanama 2019 ubuyobozi bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka “DGM” mu gihugu cya Congo ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi bashyizeho amafaranga ku banyarwanda bajya gukorera Goma.

Ni abakozi barimo abacuruzi bato bacirirtse, abafundi n’abayedi n’abandi bakora akazi gatuma batarara muri Congo ahubwo bajya gukorayo bagataha.

Radio Okapi ikorera mu gihigu cya Congo ivuga ko ubuyobozi bwa DGM bwashyizeho Amadolari 20 ku mukozi muto n’amadolari 300 ku bakozi b’abanyamahanga basanzwe baba mu Rwanda ariko bagakorera muri Congo.

Ni ibintu bigoranye ku banyarwanda bakorera i Goma akazi gaciriritse ndetse basanzwe bambuka umupaka bakoresheje irangamuntu nk’abaturiye umupaka kuko byabangamira urujya n’uruza n’ubuhahirane ku mupaka.

Munyantwari Alphonse avuga ko hari ibyangombwa bigomba kwakwa ugiye mu gihugu, ariko ngo barareba ibyangombwa byakwa hanyuma baganire n’inzego zibishinzwe.

“Ikizwi hari ibyangombwa byakwa ku mupaka bisanzwe, hari ibyangombwa bihabwa abaturiye umupaka begeranye mu koroshya ubuhahirane, turaza kureba ibyangombwa basabye ni ibihe biri muruhe rwego, niba koko byatswe abo bigomba kwakwa turaza kubisuzuma tuganire nkuko dusanzwe tuganira.”

Kuva tariki ya 10 Kanama 2019 nibwo Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rwakuyeho utwangombwa tw’udupapuro twatangwaga ku mupaka tuzwi nka ‘Jeton’ twahabwaga abakoresha indangamuntu ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi.

U Rwanda, u Burundi na Congo basinyanye amasezerano yo koroshya ubuhahirane mu muryango w’ubukungu bw’ibihugu by’ibiyaga bigari “CEPGL” aho abaturage baturiye imipaka bambukiranya imipaka bakoresheje ibyangombwa byabo nk’irangamuntu ndetse ntibagire visa bakwa.

Si ubwambere bibaye ko ubuyobozi bw Intara ya Kivu y’Amajyaruguru cyangwa Intara ya Kivu y’amajyepfo zishyizeho Visa ku banyarwanda ariko bikaza kuvaho binyuze mu biganiro n’umuryango wa CEPGL.

Kigali Today ivugana na Epimaque Nsenzurwanda umuyobozi muri CEPGL yatangaje ikibazo cy’uko Congo yashyiriyeho Visa ku banyarwanda batarabimenya ariko nibagezwaho ikibazo bazahuza ubuyobozi bagakemura ikibazo.

“Ntabwo icyo kibazo turakigezwaho ariko nibakitugezaho tuzahunza inzego zibishinzwe hashakwe igisubizo tugendeye ku mategeko abashyizeho visa bagendeye kuko hari amasezerano ibihugu byashinye mu koroshya ubuhahirane kubatuye ibihugu byombi.”

Abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Congo bavuga ko u Rwanda arirwo rwabanje kwaka amafaranga ya visa birengagije ko umuturage utuye mu gihugu kitari icye agura urusa rwo gutura arirwo abaturage ba Congo batuye mu Rwanda kimwe n’abahiga bahaba basabwa mu gihe abanyarwanda bajya gukora muri Congo mu gitondo bagataha mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka