U Rwanda rugiye gushyiraho urukiko rw’impunzi n’abimukira
Guverinoma y’u Rwanda igiye gushyiraho urukiko rudasanzwe ruzajya rufasha impunzi n’abimukira mu manza n’ibindi bibazo byo mu butabera.

Ni icyemezo kiri muri gahunda y’amasezerano avuguruye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku guhererekanya abimukira, amasezerano kugeza ubu arimo gusuzumwa na komite ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubutwererane, n’umutekano mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Ibi byatangajwe n’abayobozi muri Minisiteri y’Ubutabera n’iy’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ukaba ari umushinga uri mu murongo umwe n’amasezerano arimo kunonosorwa hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku birebana no kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe.
Urwo rukiko rudasanzwe ruzayoborwa n’umucamanza w’Umunyarwanda akazakorana n’abacamanza bo mu bihugu biri mu ryango wa Commonwealth (bihuriye ku Cyongereza), hamwe n’abanyamategeko bafite uburambe mu birebana n’uburengenzira bwa muntu baturutse mu bindi bihugu.
Ohereza igitekerezo
|