U Rwanda rugiye gufungura Ambassade muri Angola

Mu minsi mike u Rwanda ruzaba rwafunguye ambassade yarwo mu gihugu cya Angola, ibi bikaba bizateza imbere ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, madame Louise Mushikiwabo, ubwo we na mugenzi we wa Angola, Georges Chikoti bari bamaze kugirana ibiganiro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, muri Village Urugwiro kuri uyu wa gatatu tariki 14/05/2014.

Nkuko byatangajwe na Minisitiri Mushikiwabo, ngo ibi biganiro byibanze ahanini ku kibazo cy’umutekano mu karere, umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo hanozwa ubuhahirane m’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Angola.

Perezida Kagame mu biganiro na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Angola, Georges Chikoti.
Perezida Kagame mu biganiro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Georges Chikoti.

Aha Minisitiri Mushikiwabo yatangarije abanyamakuru ko ikibanzweho mu rwego rw’ubuhahirane bunoze, ari uko u Rwanda mu minsi mike ruba rwafunguye Ambassade mu gihugu cya Angola.

Ati: “Twaganiriye ku bijyanye n’uburyo ibihugu byombi bigiye kunoza imikoranire, kandi nkuko mwabyumvise mu minsi ishize, u Rwanda rugiye gufungura yo Ambassade mu gihe gito, kandi muri ibi biganiro twanarebeye hamwe uko indege yacu ya Rwanda Air igiye gutangira gukorera ingendo zayo muri kiriya gihugu. Uyu mu minisitiri mu ruzinduko rwe kandi azanasura ibigo bitandukanye nka RDB n’ibindi.”

Ku ruhande rwe, Minisitiri Georges yatangarije Abanyamakuru ko uruzinduko rwe ahanini rwari ukugeza kuri Perezida Kagame ubutumwa yohererejwe na mugenzi we wa Angola, José Eduardo dos Santos, ahanini bujyanye nuko ibihugu byombi byarushaho gukorana.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo na mugenzi we wa Angola, Georges Chikoti.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo na mugenzi we wa Angola, Georges Chikoti.

Yagize ati: “Ibi biganiro byari ingirakamaro. Nari hano nk’intumwa ya Perezida José Eduardo dos Santos uyoboye inama mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga bigari (ICGLR). Nagejeje ubutumwa bwe kuri Perezida Kagame kandi twanaganiriye ibindi bitandukanye bijyanye n’umutekano mukarere n’uburyo ibihugu byarushaho gukorana.

Nizera ko umutekano w’ibihugu warushaho kuba mwiza ari uko abakuru b’ibihugu bashyize hamwe mumikoranire. Perezida Kagame n’umuntu ukorana ubushake kandi yagaragaje ko ashyikiye icyagarura umutekano mu karere.”

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka