U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Maputo
Perezida Paul Kagame yahishuye ko u Rwanda ruteganya gufungura ambasade i Maputo muri Mozambique, mu rwego rwo kuzamura umubano n’icyo gihugu.

Perezida Kagame yabitangaje ubwo yakiraga ku meza Perezida w’icyo gihugu, Filipe Nyusi, uri mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2018.
Yagize ati "Nabwiye Perezida Nyusi ko mu minsi iri imbere tuzafungura Ambassade i Maputo. Ibi bizadufasha gukomeza gushimangira ubuhahirane hagati y’ibihugu byacu."
Perezida Kagame yemeza ko gukorera hamwe n’ibihugu ari yo nzira yo kugera ku iterambere ry’umugabane wa Afurika.
Ati "Nta yindi nzira izadufasha gukomeza urugamba rwo Kwibohora, uretse guhuza imbaraga n’ubushobozi tugamije guhindura ubuzima bw’abaturage bacu."
Mozambique ni kimwe mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara gituwe n’Abanyarwanda benshi, kandi abenshi muri bo bahakorera ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi.
Andi mafoto







Kureba andi mafoto menshi kanda AHA
Amafoto: Fulgence Kwizera
Inkuru zijyanye na: Mozambique
- Perezida Nyusi yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda
- Abanyafurika bagomba gufungurirwa imipaka bagakoresha amahirwe bafite - Perezida Nyusi
- U Rwanda na Mozambique byiyemeje kuba urugero rw’ubufatanye muri Afurika
- Perezida Nyusi yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali
- Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Mozambique waje mu ruzinduko rw’iminsi itatu
Ohereza igitekerezo
|