U Rwanda rugeze ku mwanya wa kabiri muri gahunda ya “HeForShe”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Diane Gashumba, yatangaje ko u Rwanda ari urwa kabiri ku isi mu bamaze gusinya bashyigikira ihame ry’uburinganire muri gahunda ya "HeForShe", rukaba rukurikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri Gashumba Diane aganira n'abafatanyabikorwa ba MIGEPROF kuri gahunda ya HeForShe.
Minisitiri Gashumba Diane aganira n’abafatanyabikorwa ba MIGEPROF kuri gahunda ya HeForShe.

Minisitiri Gashumba yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Gicurasi 2016, ubwo yaganiraga n’abafatanyabikorwa ba MIGEPROF ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Gahunda ya "HeForShe" yatangijwe muri Kamena umwaka ushize wa 2015 n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women), hatoranywa abakuru b’ibihugu 10 barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kugira ngo bajye imbere y’ubu bukangurambaga bugamije gushyigikira umugore mu iterambere.

Minisitiri Gashumba yavuze ko kugeza ubu, abagabo n’abasore bagera ku 71.945, banyuze ku rubuga rwa www.HeForShe.org, bagasinya bagaragaza ko bashyigikiye uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Polisi na yo igira uruhare rukomeye mu kurwanya ihohoterwa.
Polisi na yo igira uruhare rukomeye mu kurwanya ihohoterwa.

Minisitiri Gashumba avuga ko kugeza ubu, abagore n’abakobwa na bo bemerewe gusinya bashyigikira iyi gahunda nyuma y’ubusabe bwinshi bagaragarije Umuryango w’Abibumbye ukabibemerera.

Yagize ati ”Niba icyo dushaka gukuraho ari ubusumbane, n’abakobwa bakwiye kubigiramo uruhare bakagaragaza ko iki kintu ari icyabo banagishyigikiye, ntibabe abakira ibibakorerwa gusa, ahubwo na bo bakabigira ibyabo. Ubu amarembo yaragutse, n’abana b’abakobwa n’abagore bemerewe gusinya bakagaragaza ko bashyigikiye HeForShe.”

Mu bukangurambaga bwa HeForShe, Perezida Kagame yiyemeje ibintu bitatu birimo ko umubare w’abana b’abakobwa cyangwa abagore biga n’abakoresha ikoranabuhanga uzazamuka, ubusumbane bukirimo hagati y’abakobwa n’abahungu, bukavaho.

Yiyemeje kandi ko umubare w’abana b’abakobwa biga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bazikuba gatatu ku buryo na ho icyuho kikigaragara kizavaho.

Perezida Kagame kandi yahigiye kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi iryo ari ryo ryose mu gihugu, binyuze mu mihigo izakorwa mu nzego bwite za Leta n’iz’abikorera.

Abafatanyabikorwa ba MIGEPROF baganira kuri gahunda ya HeForShe.
Abafatanyabikorwa ba MIGEPROF baganira kuri gahunda ya HeForShe.

Mu rwego rwo gushimangira izi ngamba, Umukuru w’Igihugu yahamije ko abagabo n’abasore bo mu Rwanda bazagaragaza ko bashyigikiye ihame ry’uburinganire muri gahunda ya “HeForShe”, babisinyira bakoresheje ikoranabuhanga, ku buryo umwaka wa 2020 uzagera, Abanyarwanda bagera ku bihumbi 100 baramaze gusinya.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ikavuga ko bishoboka cyane ko iyi ntego yaba yagezweho ndetse ikarenga muri uyu mwaka wa 2016 kuko kugeza ubu, abamaze gusinya bakabakaba ibihumbi 80.

U Rwanda rwafashe ingamba zitandukanye mu guteza imbere uburinganire

Ku bijyanye n’umuhigo wo kurandura ubusumbane mu kwiga no gukoresha ikoranabuhanga hagati y’abagabo n’abagore, u Rwanda rwiyemeje kugeraho muri 2020, ubu hashyizweho gahunda ya WEM TECH igamije gushishikariza abagore kwiga no gukoresha ikoranabuhanga.

Ibi byiyongera ku bukangurambaga na gahunda zo gufasha abana b’abakobwa guhitamo neza amasomo agezweho arimo n’ay’ikoranabuhanga binyuze mu marushanwa ya Miss Geek Rwanda, TechKobwa, DOT Rwanda, Women in Science, STEAM n’ayandi.

Ikigo WDA gitangaza cyatangiye gahunda yo gukangurira abakobwa kwitabira imyuga n'ubumenyingiro.
Ikigo WDA gitangaza cyatangiye gahunda yo gukangurira abakobwa kwitabira imyuga n’ubumenyingiro.

Haniyongeraho gahunda y’ubukangurambaga iteganya no kuzagera mu miryango igahindura imyumvire y’abana b’abakobwa ndetse n’ababyeyi ku bijyanye n’aya masomo y’ubumenyingiro, ku buryo mu mwaka wa 2020, nta cyuho kizaba kigaragara mu mibare w’abahungu n’abakobwa bo mu mashuri yigisha ubumenyingiro.

Ku birebana n’umuhigo wo kurandura ihohoterwa iryo ari ryo ryose, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko uyu muhigo ugiye gushyirwa mu ikayi y’imihigo y’umuryango kandi uzarushaho gushyirwamo ingufu.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko kurwanya ubusumbane ku mahirwe hagati y’abagabo n’abagore ari gahunda imaze gushinga imizi mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku isi gifite imyanya myinshi y’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, aho guhera mu mwaka wa 2013 kugeza uyu munsi, iyo myanya yazamutse ikagera kuri 64%.

Gushyigikira gahunda ya HeForShe, ujya ku rubuga rwa internet www.heforshe.org, ugakanda ahanditse “Count me in”, ukuzuzamo amazina, “email” ugahitamo n’igihugu [Rwanda], ugahitamo niba uri umugabo cyangwa umugore, ubundi ugakanda ahanditse ngo "I am HeforShe", ukaba nawe utanze umusanzu mu mu gushyigikira ihame ry’uburinganire mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

But dukore kbs

Alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

Gahunda ya He 4 She ishobora kuba nziza, ariko njye mbona byakabaye urugarukirane (symetric).Bikaba HE FOR SHE<=>SHE FOR HE.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

Mwaramutse neza Kuba urwanda ruri kuri uyumwanya nibyokwishimira pe ariko uriya mubare nge ndabona ukirihasi cyane rwose mwibuke ko H.E yiyemeje ko hagomba kuboneka byibura ibihumbi 500.000 uyu mubare rero ubonetse US twayitambukaho tukanikurikira dukomeze tubikangurire nabandi dukomeze duheshe igihugu cyacu ishema

Venuste NSENGIYUMVA yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize

Abagore nta rukundo bagira ahubwo bagira Emotion de materiel gusa. Rero Nimana ntibyemera ko umugabo aberaho umugore.

Wiwi yanditse ku itariki ya: 18-05-2016  →  Musubize

UMUGORE ABEREYEHO UMUGABO NTABWO UMUGABO ABEREYEHO UMUGORE RWOSE. Ntibikabeho kuko ni Imana ntibyemera.

Wiwi yanditse ku itariki ya: 18-05-2016  →  Musubize

WHY NOT SHE FOR HE ?

Wiwi yanditse ku itariki ya: 18-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka