U Rwanda rufite ubushobozi bwo kurwanya uwarusubiza inyuma- Minisitiri Lwakabamba

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Prof. Silas Lwakabamba, aremeza ko u Rwanda rufite ubushobozi bwose bwo kurwanya no gukumira uwo ariwe wese washaka kugarura Jenoside cyangwa gusubiza u Rwanda inyuma mu buryo ubwo aribwo bwose.

Ibi minisitiri Lwakabamba yabivugiye i Rwamagana kuri uyu wa 07/04/2013 ubwo yifatanyaga n’abatuye ako karere mu mihango yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Minisitiri Lwakabamba yagize ati “Ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwose bwo kurwanya politiki mbi n’uwo ariwe wese wagerageza gusubiza u Rwanda mu makuba kandi turashaka gukomeza kongera izo mbaraga ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi.”

Abaturage bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka mu karere ka Rwamagana.
Abaturage bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka mu karere ka Rwamagana.

Muri iyi mihango, Minisitiri Professor Silas Lwakabamba yibukije ko akaga ka Jenoside kabaye mu Rwanda katewe na politiki mbi n’ubugwari bwa bamwe mu Banyarwanda bananiwe kuyirwanya bagatiza umurindi abayobozi babi b’icyo gihe.

Ubu ariko ngo ibyo ntibiteze kuzongera kubaho mu Rwanda, kandi ngo Abanyarwanda bose bakwiye guhindura imyumvire bagafatanya gukumira ikibi cyose cyasubiza u Rwanda inyuma, urugamba rusange rukaba urwo kwihesha agaciro.

Ibi ngo bizagerwaho n’uko Abanyarwanda bafatanya kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gufata mu mugongo abarokotse mu gahinda n’intimba baterwa no kuba barabuze abavandimwe, ababyeyi n’inshuti ku maherere.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni "kwibuka duharanira kwigira".
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni "kwibuka duharanira kwigira".

Minisitiri Lwakabamba yasabye abarokotse Jenoside gukomera ntibaheranwe n’agahinda ahubwo bakarushaho gukomera no guhuriza hamwe imbaraga n’iz’abandi baturage, maze Abanyarwanda bose bakihesha agaciro koko, bakigira bumva ko nta wundi bategerejeho kubaho.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rwamagana, Makombe Amabulisi, yavuze ko abarokotse Jenoside bashimira uko Abanyarwanda basigaye bababa hafi bakabafata mu mugongo kandi yemeza ko ubu bose bashishikajwe no kwiteza imbere bakusa ikivi abishwe bari baratangiye, dore ko ngo aribyo bakwiye kubitura igihe cyose babazirikana.

Abafashe amajambo bose muri iyo mihango, bibukije abarokotse Jenoside ko babafashe mu mugongo, bahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda kuzirikana ku bubi bwa Jenoside no kuyikumira kandi bongera gusaba uwaba azi ahakiri umubiri w’uwishwe muri Jenoside utarashyingurwa mu cyubahiro wese kuwugaragaza ukazashyingurwa mu cyubahiro ukwiye.

Makombe Aimable ukuriye IBUKA mu karere ka Rwamagana.
Makombe Aimable ukuriye IBUKA mu karere ka Rwamagana.

Minisitiri Silas Lwakabamba ureberera akarere ka Rwamagana yari hamwe n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Guverineri Uwamariya Odetta, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Uwimana Nehemie, abayobozi banyuranye Iburasirazuba, abakuriye inzego z’umutekano z’ingabo na polisi, abayobozi ba IBUKA n’abaturage benshi b’i Rwamagana.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mu rwanda hari ubushake bwo kurwanya genocide ndetse ikindi ni ubushobozi kuko abayikoze hari abahora barekereje kongera kumena amaraso y’inzirakarengane,ariko ntibazabigeraho kuko baratsinzwe inshuro nyinshi uko bagiye babigerageza

uwambaye yanditse ku itariki ya: 8-04-2013  →  Musubize

Imbaraga zahagaritse genocide ubu zikubye inshuro nyinshi cyane kuburyo uwahirahira yongera gushaka kugarura inzangano zishingiye ku moko ndetse n’amacakubiri yaririmba urwo abonye.

Marita yanditse ku itariki ya: 8-04-2013  →  Musubize

Congs Prof Rwakabamba. Ni ubwa mbere nkumvise uvuga ikinyarwanda kandi urakivuga neza kabisa. Minisante erebereho.Ibi nibyo bituma atagira popularity. Communication ni ikintu cy’ingenzi cyane ku muyobozi pe.

Bayiro yanditse ku itariki ya: 8-04-2013  →  Musubize

Inyamaswa zonyine nizo zicana zikaryana nta mpamvu. Umuntu ufite umutima wa kimuntu ntabwo akwiye kumena amaraso atariho urubanza. Isengesho,ibyabaye ntibizongere kubaho mu Rwanda , ntibizongere kubaho hano mu isi y abazima. Imana idufashe.

Dave yanditse ku itariki ya: 8-04-2013  →  Musubize

Burya rero kuba umunyapolitike birihuta,. Uyu mugabo Lwakabamba mu minsi ishyize yiberaga mu burezi aho muri NUR yacishamo akubaka amagorofa none dore aravuga nka Louise Mushikiwabo.
Dore agashya: Muri NUR yikuriyeyo n’umutaka reba ifoto ya1

TWUBAHE yanditse ku itariki ya: 7-04-2013  →  Musubize

Ni byiza kuba abanya politic begera abaturarwanda muturere dutandukanye bakabahumuriza cyane cyane mugihe nk’iki cy’icyunamo.

Olga yanditse ku itariki ya: 7-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka