“U Rwanda rufite amahoro, ntirwateza intambara ku muturanyi warwo”-Mushikiwabo
Ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda asobanura ko mu gihe u Rwanda rufite amahoro rutateza impagarara muri Kongo nk’umuturanyi warwo, kuko kwaba ari ukwisubiza inyuma mu mutekano n’iterambere rwari rugezeho.
Ubwo yari ari ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye aho yari yitabiriye inama yiga ku kurinda intamabara abasivili, tariki 25/06/2012, Ministriri Mushikiwabo yasobanuye ko u Rwanda rufite umutekano usesuye, ndetse rukaba mu bihugu bya mberere ku isi birimo kuzamuka mu bukungu rubikesha uwo mutekano.
Yagize ati: “Ntitwakwifuza ko umuturanyi wacu abura amahoro kandi twe tuyafite, ari nayo mpamvu ubu dufatanyije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Kongo.”
U Rwanda rurasaba Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 kongera kwicara hamwe bakaganira ku cyabateje guhangana, kugira ngo ababaye impunzi bongere gusubira mu byabo; nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, i New York muri Amerika.
Ministiri Mushikiwabo yongeye kwamagana umuryango “Human Right Watch” wiyitirira guharanira uburenganganzira bwa muntu, nyamara ngo ariwo nyirabayazana w’ihungabana ryabwo.
Yagize ati:”Uyu muryango wakoze raporo ibeshya ko u Rwanda rufasha abarwanya Kongo, none ingaruka zabaye iz’uko Abanyarwanda 11 bahohotewe muri Kongo.
Ese murumva uko ari uguharanira uburenganzira cyangwa ni ukubuhungabanya!”
Mushikiwabo aranenga kandi ko ntacyo ingabo z’umuryango w’abibumbye (MONUSCO) zikora muri Kongo, aho avuga ko byazinaniye kugera ku nshingano zahawe, zitangira gushyira amakosa ku Rwanda. Yasabye Umuryango w’Abubumbye ndetse n’ibihugu zaje zikomokamo kuzibaza icyo zikora muri Kongo.
U Rwanda kandi rukomeje gushakisha amajwi ku bihugu bitandukanye bigize isi, kugira ngo rube kimwe mu bihugu 15 bigize akanama kadahoraho gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye.
Ministiri Mushikiwabo yemeza ko hari amahirwe ashingiye ku bikorwa u Rwanda rwagezeho; birimo kugira ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bitandukanye byo ku isi, kuba Abanyarwanda ubwabo barahagaritse Jenoside ndetse no kuba u Rwanda ari igihugu kirimo kuzamuka cyane mu bukungu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|