“U Rwanda rufite amabuye y’agaciro menshi kandi meza” - Abashoramari
Abakuriye amasosiyete acukura akanacuruza amabuye y’agaciro mu Rwanda (RMIF), baremeza ko rufite amabuye y’agaciro menshi kandi meza, bitandukanye n’abavuga ko rucuruza amabuye ava hanze yarwo.
Ibi babitangarije mu nama ryabahuje n’inzego zose zirebwa n’amabuye y’agaciro, kuri uyu wa Kabiri tariki 30/10/2012, hagamijwe gusuzuma ibibazo byose bikigaragara muri uwo murimo kugira ngo bishakirwe ibisubizo.
Mahmoud Salem, ukuriye iri huriro, yatangaje ko u Rwanda rufite amabuye menshi cyane kandi meza, ku buryo hari n’ayo usanga ashakishwa ku isoko mpuzamahanga.
Yagize ati “Njya numva hari abavuga ko u Rwanda rucuruza amabuye y’agaciro ava hanze. Ibi tubereka ni ibirombe byacu hano mu Rwanda. Arahari ku buryo ndetse nka Tantalite icukurwa mu Rwanda iba ishakishwa kurusha izo mu karere ku isoko mpuzamahanga”.
Gusa abari mu nama bagaragaje ko hakiri ikibazo cy’amabanki adatanga inguzanyo, kubera impamvu zitandukanye zirimo gutinya ko bene ubu bucukuzi bw’amabuye bashobora guhomba. Cyakora Leta y’u Rwanda iravuga ko iki atari ikibazo mu gihe hari ubushake.
Ministeri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, yatangaje ko ingamba zose zifarwa muri iki gihe zigenda zishyira ibintu mu buryo. Avuga ko mu gihe kiri imbere urwego rw’amabuye y’agaciro ruzaba ruri mu zihagaze neza runinjiriza igihugu amadovize menshi.
Ati: “Nicyo kibazo muvuga cy’amabanki njye mbona nta gihari. Amabanki aba ashaka gukorana n’abantu bagaragaza ubushake n’ubushobozi muri uyu mwuga. Natwe nka Guverinoma iyo dutanga ibyangombwa tubiha amasosiyete y’ababizobereyemo, ntabwo tubiha ubonetse wese.
Icyo gihe rero n’amabanki aba abona ufite ingufu n’utazifite, kuko icyo dushaka ni ipiganwa, ibintu bigakorwa n’ababishoboye”.
Imibare itangwa na Ministeri y’Ubucuruzi iragaragaza ko amabuye y’agaciro yoherejwe hanze yinjije miliyoni 164 z’amadolari ya Amerika, miliyari zisaga 98 mu mafaranga y’u Rwanda.
Inzego ziteraniye mu nama yatumijwe n’ishyirahamwe ry’abacukura bakanacuruza amabuye y’agaciro, biteganyijwe ko zumvikana ku ngamba zigamije kunoza uyu murimo.
Ibigo bitandukanye birimo inzego za Leta, amabanki, amasosiyete y’ubwishingizi, Police, REMA na Ministeri zitandukanye, nibo bagomba kuganira kuri ubu bucukuzi kandi buri rwego rukanatanga inama hakurikijwe ibibazo bitandukanye bigaragara.
Christian Mugunga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|