“U Rwanda rufite abaturage beza barwunganira mu iterambere”-Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda

Ubwo yasuraga akarere ka Ruhango, tariki 07/03/2012, ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yashimye ko mu Rwanda hari abaturage bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Ambasaderi Donald W. Koran yabitangaje nyuma yo gusura ibikorwa by’amajyambere binyuranye harimo ibitaro bya Gitwe, ishuri ryisumbuye rya ESAPAG n’ishuri rikuru rya ISPG byose byashinzwe n’ababyeyi mu karere ka Ruhango.

Ambasaderi Donald yatangaje ko yishimiye cyane ibi bikorwa by’amajyambere byashinzwe n’ababyeyi b’i Gitwe, avuga ko Leta y’u Rwanda ifite abaturage beza bayunganira mu iterambere ry’igihugu rya buri munsi.

Aho ku bitaro bya Gitwe ubu hari ikipe y’abaganga 15 b’Abanyamerika barimo kuvura indwara y’umwingo n’ibibari.

Uhagarariye ababyeyi bashyizeho ibi bikorwa byose by’amajyambere, Urayeneza Gerard, yasobanuriye ambasaderi ko bitewe n’amateka yaranze u Rwanda hari abana baburaga amahirwe yo kuba bakomeza amashuri yabo maze mu 1981 ababyeyi bishyira hamwe bashyiraho ishuri ryisumbuye rya ESAPAG.

Mu 1993 bashyiraho ishuri rikuru rya ISPG; mu 1995 babasha gutangiza ibitaro bya Gitwe ari naho abanyeshuri bo muri ISPG bitoreza umwuga w’ubuforomo.

Urayeneza Gerard asobanurira ambasaderi Donald W. Koran amateka y'ibigo ahagarariye
Urayeneza Gerard asobanurira ambasaderi Donald W. Koran amateka y’ibigo ahagarariye

Mu ijambo ambasaderi Donald W. Koran yagejeje ku banyeshuri b’ishuri rikuru rya ISPG, yabasabye kugira umuhate mu masomo ndetse abifuriza amahirwe masa mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Urayeneza yatangaje ko ubu bafite umugambi wo kunganira Leta y’u Rwanda bashyiraho ishuri ry’ubuganga kugirango umubare w’abaganga ubashe kwiyongera.
Inyigo z’uwo mushinga zikubiyemo inyubako na porogaramu zigeze kure, bakaba bategereje ko Leta yabaha uburenganzira bwo gutangira; nk’uko Urayeneza yakomeje abisobanura.

Urugendo rw’ambasaderi Donald W. Koran rukurikira urwa mugenzi we yasimbuye, ambasaderi Stuart Symington, yakoreye i Gitwe asura ibi bikorwa muri Werurwe umwaka ushize, ubwo yari agihagarariye igihugu cye mu Rwanda.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka