U Rwanda ntirwigeze ruva muri ‘Francophonie’ - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yahishuye ko u Rwanda rwasabwe gutanga umukandida uzayobora umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa.

Perezida Kagame na Pereziza Macron baganira n'itangazamakuru
Perezida Kagame na Pereziza Macron baganira n’itangazamakuru

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu Bufaransa yavuze ko nyuma y’ubwo busabe u Rwanda rutigeze ruzuyaza mu gutanga umukandida uzahatanira kuzayobora umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa.

Mu matora ateganijwe ku baziyamamariza kuyobora uyu muryango, u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo.

Perezida Kagame yemeza ko kuba u Rwanda rwaratanze umukandida, ari ikimenyetso cy’uko rwiteguye gutanga umusanzu warwo muri uwo muryango w’ibihugu bivuga Igifaransa.

Agira ati “U Rwanda ntirwigeze rureka kuba umunyamuryango wa ‘Francophonie’. Ubwo twasabwaga kugira uruhare rwacu dutanga (muri uyu muryango) twahise dutanga Mushikiwabo mu gihe yaba ashyigikiwe n’abanyamuryango.”

Yabitangarije mu kiganiro we na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron bagiranye n’abanyamakuru, nyuma y’uko bombi bagiranye ibiganiro ku mibanire y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko nta kabuza u Rwanda n’u Bufaransa bigomba kubaka umubano ugamije kureba ahazaza, wungukira ibihugu byombi kandi buri gihugu kikabigiramo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kuki muli iyi si habaho intambara y’indimi?Organisation Internationale de la Francophonie (OIF),hamwe na Commonwealth,bigamije guhuza abavuga igifaransa cyangwa icyongereza.Intambara na Genocide byo mu Rwanda,byatijwe umurindi n’Abafaransa batashakaga ko u Rwanda ruyoborwa n’abantu bavuga Icyongereza.Iyi ni imwe mu mpamvu isi ifite ibibazo,bigatuma abantu bangana (hatred),ndetse bakarwana kubera ururimi.Imana iturema,yashakaga ko dukundana,tukaba igihugu kimwe gifite ururimi rumwe (Intangiriro 11:1).
Abantu bigometse ku mana,bararwana,bituma havuka ibihugu tubona uyu munsi.Urugero,uru Rwanda dutuye,rwaturutse ku ntambara ya ba Rwabugiri.Umugambi w’imana,nuko isi izongera ikaba igihugu kimwe,gituwe n’abantu bakundana gusa,batarwana,kizayoborwa na Yesu (Ibyahishuwe 11:15).Imana izabanza ikureho ubutegetsi bw’abantu (Daniel 2:44),irimbure n’abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu beza bazatura mu isi izaba Paradizo (Imigani 2:21,22)Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka uri hafi.
Hanyuma ibi bya OIF na Commonwealth biveho burundu.Dushake cyane imana kugirango tuzabe muli iyo Paradizo.Ndakwinginze,soma Zefaniya 2:3.

Gatare yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

Nyamara ibyo Gatare ivuga nibyo.Nsomye imirongo yose yaduhaye nsanga nibyo kabisa.
Gusa ndamwibariza uko nabigenza ngo nanjye nzabe muli Paradizo ivuga ururimi rumwe kandi abantu bakundana.Gatare,wansubiza?Merci.

Semana yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

@ Gatare jye mbona mwinyuramo iyo mutwigisha ijambo mutwerera imana. Hanyuma se simwe mwatubwiye ngo imana yatatanyije indimi i Babel? kandi se yifuza gute ko tuvuga rumwe kndi ariyo yabikoze?
Muzabeshye abatazi inkomoko yabo naho ubundi imana idashingiye ku muco ni iyo mwaduhimbiye.

Singire inkovu nkomeretsa by Byumvuhore

Eliab Niyongira yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

Urakoze cyane Semana.Niba ushaka kuzaba muli Paradizo,reka kwibera mu byisi gusa kuko abantu bibera mu byisi gusa,imana ibafata nk’abanzi bayo.Bisome muli Yakobo 4:4.Wibuke ko ku gihe cya Nowa,imana yarimbuye abantu bose bali batuye isi,isigaza abantu 8 gusa bitaga kubyo idusaba.Abandi yabahoye ko "batitaga" ku byo Nowa yababwirizaga byerekeye imana (Matayo 24:37-39).
Kora kugirango ubeho,ariko ubifatanye no gushaka umuntu mwigana Bible ku buntu.Niba ubishaka,twabigukorera kandi tukagusanga iwawe.Niwiga Bible,nibwo uzamenya neza ibyo imana igusaba.Hanyuma ubikore nawe.Mu byo imana isaba abakristu nyakuri bose,harimo no kwigana Yesu,natwe tukajya mu nzira tukabwiriza ubwami bw’imana ku buntu,tudasaba icyacumi(Yohana 14:12).

Gatare yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka