U Rwanda ntirwanyuzwe n’umwanya wa 46 rwahawe na Banki y’isi mu korohereza ishoramari
Nyuma y’uko raporo ya Banki y’isi izagaragaza isura y’ishoramari mu mwaka utaha wa 2015, ishyiriye u Rwanda ku mwanya wa 46 ku isi mu bihugu 189, u Rwanda rurasaba ibisobanuro ku mpamvu zatumye iyo banki irusubiza inyuma kandi umwaka ushize rwari ku mwanya wa 32.
Mu mwaka ushize Banki y’isi yari yashyize u Rwanda ku mwanya wa 32 ku isi mu korohereza ishoramari, ariko ngo rwari rukwiye umwanya wa 48 iyo haza gukoreshwa uburyo bwakoreshejwe muri uyu mwaka, nk’uko byasobanuwe n’uhagarariye Banki y’isi mu Rwanda, Carolyn Turk.
Icyateye impungenge Guverinoma y’u Rwanda, nk’uko bisobanurwa na Ministiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, ngo ni uburyo Banki y’isi yaba yarakoresheje mu gutangaza mu mwaka ushize ko umwanya wa 32 u Rwanda rwabonye bawibeshyeho, ku buryo ngo rwari rukwiye uwa 48.
Ati: “Byasubiwemo gute, kubona bavuga ngo mu gutangiza ubucuruzi turi aba munani, hanyuma muri uyu mwaka bakavuga ko turi aba 112, icyo nicyo tubabaza! Gusa tuzababwiza ukuri ko hari ibintu bishyashya bashyizwemo tugomba kumva neza, kugirango aho dufite intege nkeya tuhakosore”.

Nkusi Mukubu Gerard, umwe mu bayobora urugaga nyarwanda rw’abikorera (PSF) yavuze nawe ko iyi raporo yamutangaje ngo akurikije amavugurura yagiye aba, harimo kuba abikorera boroherwa no kubika inyandiko no gusora mu buryo bw’ikoranabuhanga; akaba asaba banki y’isi kujya ibaza abikorera uko babona imiterere y’ishoramari mu Rwanda, mbere yo kujya ikora raporo.
Banki y’isi igaragaza ko ikitararebwe mu gukora raporo y’ubushize cyari imbogamizi mu gutangira ubucuruzi, ari uko ngo umushoramari asabwa imashini itanga inyemezabuguzi (EBM); nyamara ngo iyo mashini isabwa abafite igishoro kirenze amafaranga miliyoni 20, bikaba ngo ari byo bisobanuro bizakomeza kuganirwaho na Banki y’isi, nk’uko Umuyobizi w’ikigo cy’imisoro (RRA), Richard Tusabe yabitangaje.
Nubwo bimeze bityo ariko, Ministiri Kanimba avuga ko bishimishije kuba u Rwanda rukomeje gutera imbere ku buryo ntawahakana raporo ya Banki y’isi, ahubwo ngo hagiye gukorwa byinshi, birimo amavugurura arimo gukorwa mu karere ka Afurika y’uburasirazuba no gukemura impaka zijyanye no guhomba kw’ibigo.
Banki y’isi ariko yemera ko u Rwanda rwavuguruye byinshi muri uyu mwaka harimo ko kwandikisha ubucuruzi byorohejwe n’ikoranabunga, amashanyarazi araboneka, byoroshye kubona inguzanyo, kubika amakuru y’ubucuruzi no gusora mu buryo bw’ikoranabuhanga, kwihutisha kubona ibyangombwa byo kubaka, ndetse n’ibyiza biri mu ishyirwaho ry’akarere kamwe ka gasutamo mu muryango wa EAC.

Inzego zitandukanye z’u Rwanda na Banki y’isi, biramara impungenge abashoramari, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, ko iyi raporo idashobora gutuma banga kuza gukorera mu gihugu, kuko muri rusange u Rwanda rugaragaza ko rurimo gutera imbere mu bijyanye no korohereza ishoramari.
Iyi raporo ya banki y’isi biragaragara ko itashubije inyuma u Rwanda gusa, ahubwo muri rusange yabikoze ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere; aho ibirwa bya Maurice byari ibya 20 mu mwaka ushize, bikaba byaraje ku mwanya wa 28 muri uyu mwaka, Afurika y’epfo yari iya 41 ubu yaje ku mwanya wa 43.
Muri iyi raporo y’umwaka wa 2015, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 46 ku rwego rw’isi, rukaba rwaje ku mwanya wa gatatu muri Afurika ruvuye ku wa kabiri mu mwaka ushize, rukaba rwagumye ku mwanya wa mbere mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
harebwe uburyo twakomeza kurushaho guteza ubucuruzi imbere dukandurira abashoramari maze ubutaha tuzaze byibura mwanya wa mbere muri Afrika kandi ubwo no ku isi tuzaba twateye indi ntambwe