“U Rwanda ntirwakuyeho amoko, rwakumiriye buri wese wayitwaza” - Bishop Rucyahana

Bishop John Rucyahana, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, arabeshyuza abavuga ko u Rwanda rwakuyeho amoko; avuga ko ahubwo rwafashe ingamba zo gukumira Abanyarwanda mu kuyakoresha kugira ngo abatandukanye.

Hari abanyamahanga cyangwa abandi bantu badasobanukiwe na politiki y’u Rwanda bavuga ko Leta y’u Rwanda yafashe gahunda yo gusibanganya amoko kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa gatatu tariki 05/09/2012, Bishop Rucyahana yatangaje ko itegeko nshinga ry’u Rwanda risobanura neza impamvu rikumira icyo amateka amateka yari yarise kubera ingaruka ku Baturarwanda.

Ati: “Nta muntu wese ugomba kwifashisha Ubuhutu n’Ubututsi kugira ngo abangamire umudendezo n’ubumwe n’umubano n’iterambere by’Abanyarwanda”.

Rucyahana hamwe n'abandi bayobozi muri komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge.
Rucyahana hamwe n’abandi bayobozi muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Bishop Rucyahana yavuze ko abantu bakwiye kureba kure kuko amoko ari ibice by’abantu byashyirwagamo bitewe n’ubukungu bafite (social classes). Atanga urugero rw’amoko nk’Abanyiginya, Abega, Abasinga cyangwa Abatsobe bagiraga Abahutu n’Abatutsi muri bo.

Abanyamakuru nk’abafatanya bikorwa b’iyi komisiyo, barasabwa kuba ku isonga ryo gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa n’ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Iki kiganiro kandi cyari kigamije gusaba abanyamakuru gufasha iyi komisiyo gukangurira Abanyarwanda kwirinda amakuru adafitiwe gihamya yose yerekeranye na raporo y’umuryango w’abibumbye ku Rwanda.

Ibigo bya Leta n’ibyikorera nabyo birakangurirwa kugira umusanzu ufatika bitanga mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda rigeze kuri 80%; nk’uko ubushakashatsi iyi komisiyo yakoze bwagaragaje.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro.
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro.

Abanyamakuru bagaragaje impungenge ku buryo itangazamakuru ryo mu gihugu cya Congo, risaba Abanyekongo kwanga no kwica Abanyarwanda aho bava bakagera.

Uwari uhagarariye Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Maurice Munyentwali, yatangaje ko bagiye kugira ibiganiro ku rwego rw’akarere bizaba byiga kuri iki kibazo.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 3 )

amoko yo ariho ahubwo bayavugira mungo zabo ariko umunyarwanda wese agomba kuyibagirwa. merci

uwihanganye jean damascene yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

ariko se mbabaze ninde ushobora kumenya ubwoko bwe ko nabonye abanyarwanda bose bafitanye isano bose ikibura ari ukwibwirana. ujya kubona ngo runaka ni uyu yakwibwira ugasanga ba sogokuru banyu bava inda imwe kandi wari udahuje nwe ubwo bwoko muvuga.

ariko ntimukajye mwinyuramo. mu ngando muti amoko yazanywe n’abazungu dufata ibyo none se dufate iki tureke iki?

Pawulini yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Mzee RUCYAHANA ibyo avuga ibyinshi ni ukuri nko kwemeza ko amoko ntawayakuyeho ahubwo hakuweho kuyishingikiriza ukaba wahutaza ubuza uburenganzira mugenzi wawe nk’umunyarwanda.Ariko yibeshya: nta muhutu w’umutsobe ubaho, umutsobe aho aboneka hose aba ari umututsi;icyo cyumvikane. Niba hari umuhutu azi w’umutsobe azamuvuge.Merci.

Gatsobe yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka