“U Rwanda ntirwahinduye umurongo warwo ku kibazo cya Libiya” – Umuvugizi wa Leta
Umuvugizi wa Guverinoma akana na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rutigeze ruhindura aho rwari ruhagaze ku kibazo cya Libiya. Yabitangaje mu isozwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yaberaga i Addis Abeba muri Ethiopia.
Mu ijambo yavuze mu izina rya Perezida Kagame, Minisitiri Mushikiwabo yongeye gushimangira ko u Rwanda rwari inyuma y’abaturage ba Libiya, ubwo bari mu rugamba rwo kwibohora ku gitugu cya Kadhafi.
Yagize ati “U Rwanda rwari ruri ku ruhande rw’abaturage ba Libiya mu rugamba rwabo rwo gukuraho umugabo dusanga yari atakiri uwo kwizerwa kubera ibibi yakoreraga abaturage be”.
Mushikiwabo yakomeje asobanura ko u Rwanda rutashoboraga kuba inyuma ya Kadhafi kubera uburyo yakoreshaga umutungo wa Libiya ku nyungu ze bwite ndetse ntanubahe abayobozi yayoboraga.
Yongeyeho ati “Abenshi turi hano tuzi neza uburyo ki Kadhafi yadufataga, sinatinya no kuvuga ko nta cyubahiro yahaga benshi muri twe duteraniye aha”.
Kadhafi wayoboraga Libiya yapfuye mu kwezi kwa cumi 2011 nyuma y’amezi arindwi abaturage batangije urugamba rwo kumukura ku butegetsi bamushinja kuyoboresha igitugu.
Ivanywa ku butegetsi rya Khadafi ryateje impaka mu bayobozi b’Afurika; bamwe babona ko ibihugu byateye imbere bifata abayobozi b’Afurika uko biboneye abandi bakabibona nk’insinzi ya demokarasi aho abaturage babashije kugira ububasha bwo kwigenera ubayobora.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|