U Rwanda ntirwacibwa intege n’abaruhimbira raporo z’ibinyoma-MINIJUST
Minisiteri y’Ubutabera MINIJUST iratangaza ko hari raporo zijya zikorwa n’imwe mu miryango mpuzamahanga yitwa ko iharanira Uburenganzira bwa Muntu, igaragaza ko u Rwanda hari aho runyuranya n’ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga, nyamara izo Raporo zikagoreka ukuri kw’ibiriho.

Mu rwego rwo kwitegura inama mpuzamahanga muri Mutarama 2026 hasuzumwa uko Ibihugu byitwaye, Minisiteri y’Ubutabera imaze guhugura abakozi bashinzwe itegurabikorwa mu bigo ku kugira ngo raporo zizatangwa zizabe zikozwe neza, zigaragaza uko u Rwanda rwashyize mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ishami mpuzamahanga William Ndengeyinka, avuga ko abo bakozi bashinzwe iteganyabikorwa mu bigo bya Leta ari ingenzi mu gusobanukirwa
Agira ari, "Ni ingenzi cyane ko umukozi ushinzwe iteganyibikorwa (Planner) asobanukirwa uburyo bwo gukora izo raporo, kuko niwe ugira uruhare mu gutegura ibizakorwa ari nayo mpamvu akwiye kumenya uko ibyakozwe bikorerwa raporo".
U Rwanda nyamara rugaragaza ko kuba hari raporo z’imiryango mpuzamahanga zikorwa zigoreka ukuri, ku iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu, bidakuraho gukomeza kubahiriza ibikubiye mu myanzuro mpuzamahanga isaga 160 y’Uburenganzira bwa muntu ruherutse kwemeza burundu n’uko ashyirwa mu bikorwa mu Rwanda.
Agira ati, "Abakora bene izo raporo ntacyo twabikoraho, abashaka kutuvugisha baratwegera, abatabishaka bakabikora uko bashaka ariko natwe tukagira uburyo tubisesengura natwe tukagira ibyo dukora".

Agaragaza ko u Rwanda rwemeye gushyira mu bikorwa imyanzuro 160 y’ayo masezerano muri 2011, kandi ko bikwiye ko abashinzwe itegurabikorwa nabo bamenya uko iyo myanzuro ishyirwa mu bikorwa.
Raporo zivuga ibinyoma ku Rwanda zakunze kugaragaza ko ubwirinzi bwarwo ku mupaka na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bubangamiye icyo Gihugu, zirengagije ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo kwirwanaho.
Ese ubwirinzi bw’u Rwanda bunyuranyike n’amategeko mpuzamahanga?
Ni kenshi hakunze kumvikana Ibihugu bitandukanye n’Umuryango mpuzamahanga bisaba u Rwanda gukuraho ubwirinzi bwarwo, rwashyizeho mu rwego rwo kurinda ubusugire bwarwo, nyuma yo kubona ko rugabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda.
Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho guhagarika ubwo bugizi bwa nabi, cyareze u Rwanda kubangamira umudendezo wacyo, kirusabira ibihano ndetse hirengagijwe amasezerano mpuzamahanga bimwe mu bihugu by’Iburayi bifata ko ibihano ku Rwanda, nyamara nabyo bayarasinye amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu.
Umuyobozi w’agashami kigisha amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda Me Laurent Shenge, avuga ko n’ubwo Igihugu cyashyira umukono ku masezerano mpuzamahanga, hari zimwe mu ngingo kifataho cyangwa kigatinda kuzishyira mu bikorwa kubera ibintu bitandukanye birimo nk’ibyabangamira ubusigire bwabyo.

Avuga ko kuba u Rwanda rwaramaramaje ko ruzakomeza inhanba zarwo z’ubwirinzi, ntaho rwishe amasezerano mpuzamahanga kuko rwabikoze ku mugaragaro rukanabwira Isi yose ko ntayandi mahitamo asigaye kuko Congo nananiwe guhagarika ibitero bigabwa ku Rwanda.
Agira ati, "Ikibi ni uko Igihugu cyashyiraho ingamba z’ubwirinzi mu bwihisho, ariko u Rwanda rwabikoze ku mugaragaro kandi ntakundi rwari kubigenza kuko narwo rurabangamiwe".
Me Shenge avuga ko kuba Umuryango w’Abibumbye wirengagiza nkana kuba umutekano w’u Rwanda ubangamiwe, ukanashyigikira kurufatira ibihano bigira ingaruka koko, ariko u Rwanda rutakwikura mu maseserano rwasinye, ahubwo rukomeza gukora cyane ngo rugaragaze akarengane rukorerwa.
Agira ati, "U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ruterwa, rukanahamagara abashinzwe ubugenzuzi mpuzamahanga bakabibona, ibyo ariko ntibihagarate ari nayo mpamvu rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi, aho kugira ngo ruhangane na Congo".
Kuki u Rwanda rwafatiwe ibihano, harimo akahe karengane?
Me Shenge avuga ko ubundi amasezerano mpuzamahanga ari mu bwoko bw’amategeko yoroheje, kuko agendera ku bushake bw’Igihugu, kandi Igihugu gishibora kwanga gushyira mu bikorwa ingamba runaka, atari uko kiyobewe ingaruka, hakaba n’ibihugu biri ku ruhande runaka rwaba urugaragaza ko rurenhanywa cyangwa ururengana, ari nabyo biba kuri Congo n’u Rwanda.
Agaragaza n’ubwonu Rwanda ruhohoterwa, mu bushobozi bwarwo rushyira mu Ngoro amasezerano mpuzamahanga rwasinye, kandi ko Ibihugu biyirengagiza nkana bifite ibibazo kuko mu gihe u Rwanda ruba rutegura ibyo ruzagaragaza nk’imbogamizi mu nama isuzumirwamo ishyirwa mu bikorwa ry’amaseserano mpuzamahanga, runaboneraho kugaragaza ukuri ku bibazo bihari n’abandi bakabyumva.
Agira ati, "Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ntawe ugira uko undi agize, ibyiza ni ugukora ibisabwa ubundi ukagaragaza ko wabikoze kandi neza, biradufasha mu isuzuma rikorwa i Geneve aho twebwe duhita rugaragaza raporo zikoze neza, n’ubwo hari ibindi bihugu byiyicariye gusa, igihe kujya kugera bigasobanuka.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|