U Rwanda ntiruzemera ko igitero cya FDLR gisubiza inyuma inzira y’amahoro ya ICGLR-Louise Mushikiwabo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo, atangaza ko u Rwanda rutazemera ko igitero cya FDLR ku butaka bw’u Rwanda gisubiza inyuma inzira y’amahoro yatangijwe n’umuryango w’inama y’ibihugu by’ibiyaga bigari (ICGLR).
Ibi Mushikiwabo yabishimangiye mu itangazo yashyize ahagaragara tariki 27/11/2012 nyuma y’amasaha make, inyeshyamba za FDLR zigabye igitero mu mirenge ya Bugeshi na Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.
Yagize ati: “Igitero FDLR yagabye muri iki gitondo ivuye mu birindiro byayo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bigaragara ko yabigezeho kubera umutekano muke ugaragara mu gice cy’iburasizuba cya Kongo.
Tuzakoma mu nkokora FDLR ishaka kuvogera ubutaka bw’u Rwanda kandi dukomeza kurinda inkiko z’u Rwanda ariko ntituzemera ko imirwano isubiza inyuma ibiganiro by’amahoro bikorwa n’akarere.”
Iyo mirwano yahitanye umuturage umwe, abandi batatu barakomereka bakaba bavurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Bugeshi. Inyeshyamba za FDLR esheshatu zasize ubuzima muri iyo mirwano, abandi barwanyi babiri bafatwa mpiri; nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’igihugu yabitangaje.
Ashimangira ko ibyo bitero bigamije gukurura u Rwanda mu kibazo cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ariko u Rwanda rukaba rutagwa muri uwo mutego.
“Ibi bitero ntibizadukurura mu ntambara na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, tuzakomeza gushyigikira inzira y’amahoro y’inama y’ibihugu by’ibiyaga bigari ” ; nk’uko Col. Nzabamwita yabitangarije ikinyamakuru The New Times.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|