U Rwanda ntiruzatezuka ku miyoborere myiza- Senateri Ncunguyinka
U Rwanda ngo rwiyemeje kutazigera rutezuka ku miyoborere myiza nk’uko byemezwa na Senateri Ncunguyinka Francois, umwe mu bagize inama y’ubuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza RGB, Rwanda Governance Board.
Ubwo mu karere ka Kayonza hizihizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kuwa gatatu tariki 06/03/2013, abatuye Kayonza bishimiye ko bafite byinshi bagezeho mu kwezi kw’imiyoborere myiza, aho abayobozi mu nzego zinyuranye bakiriye ibibazo 111 by’abaturage, ibigera kuri 70 bakabishakira ibisubizo, ibindi bikoherezwa mu nzego zizabikemura mu minsi ya vuba.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yavuze ko muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza hakozwe ubukangurambaga kuri gahunda za leta zirimo n’iy’ubwisungane mu kwivuza ku buryo umubare w’abishyuye imisanzu wahise uzamuka cyane, ndetse na bamwe mu batishoboye bagobokwa n’abanyeshuri bari ku rugerero.

Senateri Ncunguyinka yavuze ko guharanira iterambere ry’abaturage, kubakemurira ibibazo no gutanga serivisi zinoze ari byo buri muyobozi ku rwego urwo ari rwose akwiye gushyira imbere kugira ngo imiyoborere myiza irusheho gushinga imizi mu Rwanda.
Uyu muyobozi muri RGB yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza avuga ko kuba abaturage b’i Nyamirama nta bibazo bagaragaje byananiranye, bisobanura ko ubuyobozi bukora kandi bugakemura ibibazo by’abaturage.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage ndetse n’abayobozi, Senateri Ncunguyinka Francois yavuze ko kubera imiyoborere myiza, u Rwanda rwabaye nk’ikigo cy’amahugurwa kuko amahanga yose asigaye aza kurwigiraho nk’uko senateri Ncunguyinka yabivuze, iyo ikaba ari yo mpamvu abayobozi bakwiye kurushaho kuyobora neza kugira ngo u Rwanda ruzahinduke igihugu cy’icyitegererezo ku isi yose.

Senateri Ncunguyinka Francois ati: “Abarundi baraza, abavuye muri Kenya na Tanzaniya, abavuye muri Sudani, n’ahandi henshi duhora twumva baza kutureberaho. Ujya kumva ukumva n’Abashinwa bati inama yacu izabera i Kigali. Ibyo bintu dukwiye kubyishimira kuko biduhesha ishema kandi tukarushaho gusigasira iyo sura nziza amahanga adufiteho.”
Gusura akarere ka Kayonza byanahuriranye n’umunsi w’imurikabikorwa wateguwe n’akarere ka Kayonza. Abakozi ba RGB n’abandi Banyakayonza muri rusange basobanuriwe ibibakorerwa, hanakemurwa ibibazo bya bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukarange.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|