U Rwanda ntiruzareberera intambara iri ku mupaka warwo na Congo - Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasobanuye byinshi byerekeranye n’intambara irimo kubera mu Burasirazuba bwa Congo, aho umutekano w’u Rwanda ngo urinzwe neza, kandi ko rutazicara ngo rureberere n’ubwo rushinjwa gukorana na M23.

Alain Mukuralinda ahamya ko umutekano w'u Rwanda urinzwe
Alain Mukuralinda ahamya ko umutekano w’u Rwanda urinzwe

Kuba abayobozi ba Congo bavuga ko bazakuraho Ubutegetsi buriho mu Rwanda, ngo ntabwo byagakwiye kwibazwa ku mpamvu u Rwanda rwafashe ingamba z’ubwirinzi, nyamara ibikorwa by’igisirikare cya Congo n’abo bafatanyije birimo gukorerwa ku mipaka y’u Rwanda.

Mukuralinda waganiraga na RBA yagize ati "Ubwabo bahora bavuga ko bazarasa u Rwanda, bavuga ko barwanya Leta iyoborwa na Perezida Kagame, hanyuma rero uragira ngo u Rwanda n’abayobozi barwo bayobowe n’Umukuru w’Igihugu n’umugaba Mukuru w’Ingabo, bicare baturame!"

Umutekano w’u Rwanda urarinzwe

Ku kibazo cyo kuba intambara irimo kugenda isatira imipaka y’u Rwanda, Mukuralinda yijeje ko umutekano w’u Rwanda urinzwe, ariko ko abaturage bagomba kumvira ibyo abayobozi babo babasaba, baba aba gisivile cyangwa aba gisirikare.

Yagize ati "Umutekano ku nkiko z’u Rwanda urarinzwe, ngira ngo mwabonye amashusho, amafoto, abantu mu Mujyi wa Gisenyi bajya mu kazi kabo nta kibazo, ndetse aho imipaka ifunguriwe barambuka, ni urujya n’uruza, abashaka kwambuka bajya muri Congo n’abashaka kuza, nta kibazo gihari."

Icyakora ngo hari ibyo u Rwanda rwumvise ko umupaka muto w’i Rubavu witwa ‘Petite Barrière’ Congo yawufunze, ariko kuri ’Grande Barrière’ ho harafunguye, kandi ko icyaba cyose kijyanye n’uwarasa ku butaka bw’u Rwanda, abigamibiriye cyangwa atabigambiriye, Abanyarwanda bahita babimenyeshwa.

Ifungwa rya za Ambasade

Ku kibazo cy’uko Congo Kinshasa yategetse abakozi ba ambasade yabo i Kigali ndetse n’ab’u Rwanda bari basigaye i Kinshasa gutaha bose, Mukuralinda avuga ko ibi bishimangira icyemezo cyari cyarafashwe cyo kwirukana Ambasaseri w’u Rwanda muri Congo.

Mukuralinda akavuga ko icyo gisubizo kitajya mu nzira yo gukemura ibibazo bihari bijyanye n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Ati "Ni ibyo nakubwira ngo ese ko birukanye Ambasaseri w’u Rwanda, ikibazo cyarakemutse! Hari ibyo nakubwira ko gufata ibyemezo by’akataraboneka bitagize icyo bimara mu gukemura ikibazo."

Avuga ko impamvu z’ikibazo zihari, zizwi kandi ngo zihora zisobanurwa, ariko ko atari zo Congo ishingiraho ifata ibyemezo, kuko ngo hari amasezerano u Rwanda rwari rufitanye na yo mu guhahirana, mu by’ubucuruzi aho indege ya Rwandair yajyagayo, ariko ibyo byose birahagarikwa.

Avuga ko icyo cyemezo cyo gucyura abakozi ba ambasade ku mpande zombi n’ubwo atari cyiza ngo kizubahirizwa, ndetse n’ibindi byazakurikiraho u Rwanda rukazabyakira, ariko Congo ikaba igomba gutekereza ko ntacyo byarukoraho.

Ati "Ibyo ni byo tuvuga ko bigamije kwegeka ku Rwanda ibibazo by’ibibera hariya, ariko ntawe biyobya, ntawe bibeshya, kuko amakuru ya hariya abera ku mugaragaro, kuba warahisemo kuvuga ukundi ukabyegeka ku Rwanda, ni uburenganzira bwawe."

Ibirego ntacyo bivuze ku Rwanda

Mukuralinda avuga ko Congo ihindaguranya imvugo ku kibazo cya M23, kuko hari aho yemeza ko uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo, ku rundi ruhande ikavuga ko M23 itabaho ahubwo ari u Rwanda rwitwikira uwo mutaka, ariko ngo ibyo abantu bose barabyumva bakagira uburyo babyitwaramo.

Mukuralinda asubiza ikibazo cy’imiryango mpuzamahanga isaba u Rwanda kureka gufasha M23, avuga ko atari byo bikemura ikibazo kandi rwakomeje kubisabwa kuva kera mu myaka 20-30 ishize, kandi iyo miryango ubwayo ngo ntivuga rumwe kuri icyo kibazo, ashingiye ku matangazo yatanzwe na Afurika yunze Ubumwe, u Burayi na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Icya mbere avuga ko batavugaho rumwe ni ikijyanye n’imvugo z’urwango, aho Intumwa yihariye y’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) ngo ihora igaragaza ko ibikorwa bibera mu burasirazuba bwa Congo bishobora kuzavamo Jenoside mu gihe byaba bititondewe.

Kuba mu itangazo ry’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi(interuro imwe), risaba Leta ya Congo kudafatanya n’umutwe wa FDLR, ahandi bikaba kwamagana u Rwanda, ibyo na byo ngo ntibyumvikana.

Ibyo amahanga yirengagiza

Mukuralinda yakomeje asobanura ibikomeje kwirengagizwa n’amahanga kuri Congo, birimo kuba Leta y’icyo gihugu ikoresha abacanshuro mu ntambara, ndetse ngo igafatanya n’ingabo z’amahanga mu kurwanya abantu bazira uko bavutse.

Yungamo ko ikindi cyirengagizwa ari umubare munini w’imitwe iteza umutekano muke muri Congo, ariko umwe gusa wa M23 ukaba ari wo barwanya.

Mukuralinda ku bijyanye n’ibivugwa ko abayobozi ba FDLR barimo uwitwa Gen. Omega bishwe, avuga ko yaba yihuse agize icyo abivugaho mu gihe "Leta ya Congo ikorana n’uwo mutwe", cyangwa impuguke za UN na bo nta cyo barabivugaho.

Nta mpunzi ziraza

Mukuralinda avuga ko umubare munini w’abantu bambuka baza mu Rwanda atari impunzi, ahubwo ari abasanzwe bakora ingendo hagati y’ibihugu byombi, bakaba bagaragara ku bwinshi ku mupaka wa ’Grande Barrière’ bitewe n’uko kuri ’Petite Barière’ hafunzwe.

Gusa, kuva aho imirwano itangiye gukara muri Goma, umuntu wese ushinzwe mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, ibijyanye n’impunzi mu Rwanda ari maso kugira ngo mu gihe hagize uwaza yakirwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka