« U Rwanda ntiruzahamagaza Ambasaderi warwo mu Bufaransa» - Mushikiwabo
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, atangaza ko u Rwanda nta gahunda rufite yo guhamagaza Ambasaderi warwo mu Bufaransa. Yanavuze ko kuba u Rwanda rwaranze uwari gusimbura Ambasaderi y’u Bufaransa mu Rwanda ari uburenganzira bwa rwo kuko amategeko agenga ububanyi n’amahanga abyemera.
Avugana n’abanyamakuru, tariki 22/02/2012, i Kigali, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko atari ngombwa gutangaza icyatumye u Rwanda rwanga uwo u Bufaransa bwashakaga ko abuhagararira mu Rwanda kandi ko u Bufaransa bushatse undi ubuhagararira butamubura.
Mu gihe u Rwanda rwanze kwemeza ko Madame Hélène Le Gal asimbura Laurent Contini kuba Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, benshi bari bakomeje kwibaza niba u Rwanda rutagiye kugirana ikibazo n’u Bufaransa ndetse bikaba byatuma narwo rutumiza uruhagarariye mu Bufaransa.
Minisitiri Mushikiwabo yemeje ko kwanga uwo u Bufaransa bwashakaga ko abuhagararira mu Rwanda bitazahungabanya umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu. Yasobanuye ko u Rwanda rushyize ingufu ku migabane y’Afrika na Aziya, kuko mu bindi bihugu umubano usanzwe warahamye.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko u Rwanda rushobora kuba rwaranze Hélène Le Gal kubera ko yakoranye na Alain Juppé, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa. Alain Juppé yakunze gutungwa agatoki nk’uwashyigikiye Leta yakoze Jenoside mu Rwanda muri Mata 1994 ubwo nabwo yari kuri uwo mwanya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kandi yanze kugira icyo avuga ko bivugwa ku mukozi w’Ambasade y’u Rwanda muri Suede witwa Evode Mudaheranwa bivugwako yirukanywe muri icyo gihugu. Suede yo ivuga ko hari umukozi w’imwe muri Ambasade ziri muri icyo gihugu wirukanywe ariko ntivuga uwo ari we n’icyo yirukaniwe.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|