U Rwanda ntirusaba kujya muri Congo, ariko uzajyayo wese ayifashe kwakira M23 - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko u Rwanda rutarimo kwinginga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ngo Ingabo zarwo zibe mu bazajya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ariko ko uzajyayo wese ngo agomba gufasha Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda barimo M23, kwakirwa nk’abenegihugu, ndetse no kurinda u Rwanda ibitero bihora birugabwaho.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 04 Nyakanga 2022, aho yasobanuye ingingo nyinshi zireba Igihugu, by’umwihariko kuri uyu munsi wizihirizwaho Ubwingenge no Kwibohora ku nshuro ya 28.

Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda na Congo, Umukuru w’Igihugu avuga ko ikiwubangamiye ari ikibazo cy’abaturage b’icyo gihugu bavuga Ikinyarwanda (barimo na M23), ndetse no kuba Leta ya Congo ’ifasha Umutwe wa FDLR guteza u Rwanda umutekano muke’.

Ku rundi ruhande ariko Leta ya Congo na yo ishinja u Rwanda gufasha M23 kuyiteza umutekano muke, ndetse ku bw’iyo mpamvu ngo ntizemera ko Ingabo za EAC zizajya kurwanya imitwe yitwaje intwaro, zigomba kubamo iz’u Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko ubusanzwe Umuryango wa EAC ufite ingabo kandi zirimo n’iz’u Rwanda kuva na mbere y’uko Congo yakirwa muri wo, ariko niba Congo itazishaka ngo ntacyo bimutwaye.

Ati "Ntawe dusaba kujya muri izo ngabo, ariko na none icyo bivuze ni uko uzajyayo wese watumiwe na Congo hatarimo u Rwanda, agomba gukemura ibi bibazo byose navuze, akamenya ko abavuga Ikinyarwanda, M23 bagomba kwakirwa nk’Abanyekongo kandi bagahabwa uburenganzira bwose nk’abandi benegihugu".

Perezida Kagame avuga ko n’ubundi u Rwanda rwajyaga guhendwa no kohereza Ingabo n’ibikoresho muri Congo, ariko nanone uzajyayo wese ngo agomba no kurangiza ikibazo giterwa na FDLR n’indi mitwe ihora iteza u Rwanda umutekano muke.

Perezida Kagame avuga ko muri 2019 FDLR na RUD-Urunana bateye u Rwanda bakica abaturage mu Kinigi, ndetse ko vuba aha muri uyu mwaka ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije na FDLR, zimaze kurasa mu Rwanda inshuro eshatu, hakabamo n’ibisasu byakomerekeje abaturage bikangiza n’imitungo yabo.

Tugarutse ku kibazo cya M23, Perezida Kagame asaba uwafasha Congo wese kwakira M23 n’abandi Banyekongo bavuga Ikinyarwanda, bagasubizwa mu miryango y’Abanye-Congo ku neza binyuze mu buryo bw’ibiganiro, aho guhora bagabwaho ibitero bya gisirikare.

Umukuru w’Igihugu asaba Imiryango mpuzamahanga na Leta ya Congo by’umwihariko, kwemera ko abashyuzeho imipaka y’ibihugu byombi (Congo n’u Rwanda), ari bo bateje ikibazo cyo kuba ku mpande zombi hari abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ni yo mpamvu Leta ya Congo ngo itagomba gufata M23 nk’umutwe w’Iterabwoba ugomba kwirukanwa mu Gihugu, ahubwo ko wagombye kwakirwa ukinjizwa mu ngabo z’icyo gihugu kugira ngo ikibazo kirangire burundu.

Perezida Kagame avuga ko mugenzi we wa Congo-Kinshasa, Antoine Félix Tchisekedi yagiye abwirwa iby’iki kibazo inshuro nyinshi, ndetse ngo abagize Leta ya Congo basuye abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda muri 2012, ariko Leta ya Congo ngo yakomeje kwikica amatwi.

Uretse abo barwanyi bahungiye mu Rwanda icyo gihe, muri iki gihugu harabarizwa impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda babarirwa mu bihumbi bari mu nkambi mu turere twa Karongi, Gatsibo na Kirehe.

Kugeza ubu Abarwanyi ba M23 bakomeje gufata uduce dutandukanye two mu Burasirazuba bwa Congo, aho bahereye ku Kigo cya gisirikare cya Rumangabo hafi y’umupaka wa Uganda, nyuma yaho abo barwanyi bemereye abaturage bari barahunze kugaruka mu byabo mu duce bafashe turimo Bunagana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndumva byafashe intera ndende.peresident w.urwanda nafatanye na peresident wa congo gushaka umuti .wibibazo byibyo bihugu murakoze ndi kigal murwanda

Umungeri teleshore yanditse ku itariki ya: 6-11-2022  →  Musubize

Nikokuri abobaturage ba congo bavuga ururimi rwikinyarwanda harimo na M23 bagomba guhabwa uburenganzira bwabo mugihugucyabo hadakoreshejwe uburyo bwo kwatakwa ningabo za congo ndetse niza EAC!

Ni thevoice john-d yanditse ku itariki ya: 6-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka