U Rwanda ntirukurikiye amafaranga mu kwakira impunzi - Perezida Kagame

Mu kiganiro yaganiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Brown University, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudakurikiye amafaranga mu kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, mu kiganiro cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, cyari kiyobowe n’umwarimu muri iyo kaminuza, Stephen Kinzer, cyagarukaga ku nsanganyamatsiko igira iti “U Rwanda ahahise, n’uyu munsi”.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo iki kibazo cy’abimukira cyumvikane neza, bisaba gusubira inyuma gato mu mateka, kuko kitatangiranye n’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza.

Yagaragaje ko ari ikibazo cyatangiye kuva muri 2018, ubwo u Rwanda rwemeraga kwakira abimukira bari baraheze muri Libya bashakaga kwambuka bajya ku mugabane w’i Burayi, aho bamwe baguye mu Nyanja ya Mediterrannée abandi bagafungirwa mu magereza no mu mijyi itandukanye muri Libya.

Ati “Icyo gihe nari umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, ndavuga nti ntabwo turi igihugu gikize, ntituri igihugu kinini, ariko hari igisubizo dushobora gutanga kugira ngo dukemure icyo kibazo.”

Yakomeje agira Ati “Twagaragarije imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye, ko twiteguye kwakira abo bantu. Kuki abo bantu tutabazana mu Rwanda?”

Yakomeje avuga ko u Bwongereza bwegereye u Rwanda mu gukemura iki kibazo, kubera ayo mateka n’uburyo rwabashije kwitwara ku bibazo by’abimukira bo muri Libya.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abakomeje kubirebera mu ndererwamo yo gushaka amafaranga ari ukwibeshya, kuko u Rwanda rusanzwe rucumbikiye izindi mpunzi zitandukanye zituruka mu bihugu byo mu karere nk’u Burundi, Congo Kinshasa n’ahandi.

Ati “Ntabwo ari ubucuruzi, ntabo tugurisha abantu, turimo kugerageza gufasha, iki ni ikibazo gisobanutse neza.”

Yasoje avuga ko u Rwanda rwahisemo iyi nzira nk’uburyo bwo guhanga udushya, mu rwego rwo gushyira imbere gukemura ikibazo cy’abimukira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka