U Rwanda nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano wa RDC - Ambasaderi Gatete

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Claver Gatete, yavuze ko u Rwanda U nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rukaba ruhangayikishijwe cyane n’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’Ingabo z’icyo gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ambasaderi Claver Gatete
Ambasaderi Claver Gatete

Ibyo Amb Gatete yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, ubwo yagezaga ijambo ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye ku kibazo cya RDC, aboneraho gusaba Loni binyuze mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MONUSCO), kudahagarara ngo irebere ubwo bufatanye.

Yagize ati “U Rwanda ruhangayikishijwe cyane n’ubufatanye bwa gisirikare hagati ya FARDC na FDLR. Turasaba Loni binyuze muri MONUSCO, kudahagarara ngo irebere ubwo bufatanye bukomeje hagati y’izo mpande zombi.”

Arongera ati Ati “U Rwanda rurahakana ibivugwa na DRC ko rushyigikiye M23. Ibi nta shingiro bifite kandi ntibyemewe. U Rwanda nta nyungu rwose rufite mu guhungabanya umutekano wa DRC.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ibi na we yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, avuga ko ingabo za RDC zirimo gukorana na FDLR mu mugambi wo kuyifasha kugera hafi y’u Rwanda, ngo ijye iruhungabanyiriza umutekano.

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje guhakana ibyo birego bya Leta ya RDC, ko itera inkunga umutwe wa M23, mu ntambara bahanganyemo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, ndetse igaragaza ko iki ari ikibazo kiri hagati y’Abanyekongo ubwabo, bakwiye kwicara hamwe bakagishakira ibisubizo.

Amb Gatete agira ati “Guverinoma y’u Rwanda ibona ko ibyo birego ari urwitwazo rwa bamwe mu b’imbere muri DRC, kugira ngo bakuze amakimbirane mu nyungu za politiki imbere mu gihugu, biteye inkeke kandi bigomba kwamaganwa.”

Yavuze kandi ko Guverinoma y’u Rwanda ifite ububasha n’impamvu zo kurengera Abanyarwanda, n’ubusugire bw’u Rwanda hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, aherutse gutangaza ko u Rwanda icyo rushyize imbere ari amahoro bityo ko ruzirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma ubushotoranyi bwa RDC bujyana ku ntambara.

Amb Gatete yasoje asaba ko Guverinoma ya Rdc ikwiye guhagarika amagambo ahembera urwango n’ibikorwa bishobora kugeza kuri Jenoside.

Ati “Turahamagarira Guverinoma ya RDC guhagarika ikwirakwizwa ry’amagambo y’urwango n’ubutumwa buhembera Jenoside. U Rwanda rukomeje kwiyemeza gushyira imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi, mu karere, ndetse no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo akarere gatekane, binyuze muri gahunda zashyizweho.”

Imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, byagarutsweho na Minisitiri Biruta, ndetse avuga ko u Rwanda rusaba amahanga kwirinda kurebera, kuko Isi ishobora kubona amateka ya Jenoside yongeye kwisubiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka