U Rwanda nta mugambi rufite wo kwirukana impunzi z’Abanyekongo

Guverinoma y’u Rwanda yamanye ibuvugwa ko rutazongera kwemerera Abanyekongo gusaba ubuhungiro mu gihugu, kandi ntiruzirukana abaruhungiyemo.

Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda
Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

Ubwo yari mu muhango wo kurahiza Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois-Xavier, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rutazakomeza kugira inshingano zo kuzamura umubare w’impunzi z’Abanyekongo, mu gihe Isi ikomeje kwica amatwi ku bijyanye n’ikibazo nyacyo, kibangamiye umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasobanuye ko u Rwanda nta mugambi wo kwirukana cyangwa gukumira impunzi ifite, nk’uko byarimo bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagize ati “Duhora twakira abantu bahunga umutekano mukeya, ibikorwa bibi bishingira ku bwoko n’ihohotera. Turasaba Umuryango mpuzamahanga gufata inshingano zo gushaka umuti urambye ku kibazo cy’impunzi zituruka muri DRC zibagiranye”.

Makolo yashimangiye ko nta kizahinduka mu gihe cyose, Umuryango mpuzamahanga na Guverinoma ya DRC, batarahagarika ibyo guhunga inshingano, bagatangira kureba impamvu nyazo ziteza ikibazo cy’umutekano muke.

Yagize ati “Kwitakana u Rwanda, bibangamira abaturage ku mipaka yombi, bikazamura imvugo z’urwango n’ibikorwa bibi bijyana n’ivangura rishingiye ku bwoko. Ibyo bituma Abanye-Congo benshi bakomeza guhunga”.

Kugeza ubu, mu Rwanda habarirwa impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda zisaga 80.000 zihamaze imyaka myinshi, zaraje zihunga ibibazo by’umutekano muke n’ivangura mu Gihugu zikomokamo, ndetse bikaba byaragoranye ko amahoro arambye abonekayo ngo zisubireyo.

Guhera mu Kwezi k’Ugushyingo 2022 gusa, u Rwanda rwakiriye impunzi z’Abanyekongo zigera ku 2,061 zahunze imirwano yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa DRC.

Makolo akomeza agira ati “Ibyo Perezida yavuze, ni uburyarya bugaragarira mu gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma yo gutsindwa kwa DRC, nyuma rukanategerezwaho kwakira no kwita ku bantu bahunga uko gutsindwa”.

Mu kwezi k’Ukuboza 2022, ibihumbi by’impunzi z’Abanyekongo ziba mu Nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, zamaganye ubwicanyi zise ‘Jenoside’, bukorerwa ubwoko bw’Abatutsi muri DRC, kandi hari ingabo za UN.

Kuva intambara itangira, Guverinoma ya Congo yakomeje gushinja u Rwanda kuba rufasha umutwe wa M23, u Rwanda rukaba rutarahwemye guhakana ibyo birego. Gusa, muri raporo ya UN yasohotse mu kwezi k’Ukuboza 2022, igaragaza ko DRC ikorana n’umutwe wa FDLR, ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka