U Rwanda nta mikoranire ruzagirana na M23 - Min Musoni

Nubwo M23 yafashe igice cya Congo gihana imbibi n’u Rwanda, nta mikoranire Leta y’u Rwanda izagirana nayo ahubwo u Rwanda ruzakomeza kubahiriza imikoranire rufitanye na Leta ya Congo; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni.

Minisitiri Musoni yasabye abaturage kwitondera ingendo bakorera i Goma kuko igendera ku mategeko y’inyeshyamba atari amategeko y’igihugu, avuga ko u Rwanda rwemera ibyangombwa byashyizweho na Leta ya Congo.

U Rwanda ruzakomeza kubahiriza amasaha y’imipaka yashyizweho na Leta ya Congo yo gufungura imipaka saa 06h00 kugera 18h00.

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rubavu tariki 22/11/2012, Minisitiri Musoni yagiranye inama n’inzego z’ibanze kuva ku midugudu kugera ku karere mu rwego rwo guhumuriza abaturage nyuma y’ibisasu ingabo za Congo zarashe mu Rwanda bigahitana abantu babili abandi batandatu bagakomereka.

Minisitiri Musoni ashimira abaturage b’akarere ka Rubavu bashoboye kwitwara neza mu bihe bikomeye bahuye nabyo kuko nta bikorwa by’ubusahuzi bwabaye ndetse nabavuye mu byabo bakagaruka mu bikorwa byabo.

Abajije icyo u Rwanda ruteganya gukora nyuma y’uko ingabo za Leta ya Congo zishe abaturage bo mu Rwanda, yatangaje ko u Rwanda rutegereje ko haba imishyikirano kugira ngo ruzagaragaze iki kibazo, naho ababuze ababo n’abakomerekejwe n’aya masasu Leta y’u Rwanda ikaba yarabafashe mu mugongo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

Reba ukuntu uriya musaza yifashe ku kananwa...ati nibyo rwose Nyakubahwa Musoni ! Njye mbona James M. azasimbura H.E. bikaba nko mu burusiya bwa Poutine...

Ruganzu yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka