U Rwanda nta mafaranga rwahawe ngo rwakire impunzi zo muri Libya – Kamayirese

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kamayirese Germaine, ari kumwe n’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, bagaragaje ko u Rwanda rugiye kwakira impunzi 500 z’abanyafurika bari muri Libya, zikazatuzwa mu Karere ka Bugesera mu nkambi y’agateganyo ya Gashora.

Minisitiri Kamayirese yavuze ko u Rwanda nta mafaranga rwahawe kugira ngo rwemere kwakira impunzi zo muri Libya
Minisitiri Kamayirese yavuze ko u Rwanda nta mafaranga rwahawe kugira ngo rwemere kwakira impunzi zo muri Libya

Nyuma y’igikorwa cyo gusinya amasezerano yo kwakira izo mpunzi yasinyiwe muri Etiyopiya ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), abo bayobozi ubwo bari i Kigali, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Kimwe mu byo abanyamakuru babajije ni ukumenya niba hari amafaranga u Rwanda rwahawe kugira ngo rwemere kwakira izo mpunzi, Minisitiri Kamayirese asobanura ko nta mafaranga u Rwanda rwigeze rwakira kugira ngo rwemere kwakira izo mpunzi z’Abanyafurika.

Abo bayobozi basobanuye ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku wa 23 Ugushyingo 2017 yemeye kwakira impunzi z’Abanyafurika bari muri Libya ndetse n’abimukira bariyo, aho bateshwaga agaciro, abenshi muri bo bagacuruzwa nk’abacakara, abandi bagakorerwa iyicarubozo.

Perezida Kagame yemeye kwakira abo Banyafurika , ndetse anemera ko ababishaka uwo mwanya Leta y’u Rwanda yakohereza indege zo kujya kubatwara mu bihugu byabo aho kugira ngo bakomeze bagwe mu nyanjya ya Mediterane cyangwa ngo bakomeze kwicwa urubozo, nk’uko Minisitiri Kamayirese Germaine yabisobanuye.

Yagize ati “ Nyuma y’icyo gihe rero, Leta y’u Rwanda twatangiye kwitegura kubakira, ndetse mu kwa kane muri 2018 habaye inama hagati yacu n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, tuganira uko byakorwa. Ejobundi muri Mata 2019, hongeye kuba kandi inama yahuje Leta y’u Rwanda, umuryango wita ku mpunzi, umuryango wita ku bimukira ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, aho na none haganiriwe ku buryo byakorwa. Ariko noneho hafatwa umwanzuro wo kureba uburyo bw’agateganyo bwatuma abo Banyafurika baza mu Rwanda.”

Umuyobozi wa HCR mu Rwanda H.E Ahmed Baba Fall yashimye u Rwanda rwemeye kwakira izo mpunzi
Umuyobozi wa HCR mu Rwanda H.E Ahmed Baba Fall yashimye u Rwanda rwemeye kwakira izo mpunzi

Ibyo byabaye nyuma y’aho byagaragaraga ko mu nkambi zimwe z’impunzi ndetse n’aho abimukira b’Abanyafurika bari bafungiye hari hatangiye kuraswa.

Ati “Ni muri urwo rwego rero kuri uyu munsi wa none, hasinywe amasezerano y’imikoranire hagati ya Leta y’u Rwanda, umuryango wa Afurika yunze ubumwe, na HCR, agaragaza imirongo migari y’imikoranire, n’uruhare rwa buri mufatanyabikorwa, muri iyo micungire y’izo mpunzi zigiye kuza mu Rwanda.”

Ahmed Baba Fall, umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) mu Rwanda, yashimye umutima mwiza w’u Rwanda wo kwakira izi mpunzi n’abashaka ubuhungiro bari mu byago muri Libya, anagaragaza ko hari ikigiye gukorwa ngo haboneke umuti w’icyo kibazo.

Yagize ati “Turimo gukorana n’ibindi bihugu ndetse na Afurika yunze ubumwe (AU), ngo turebe uko twabona umuti urambye kuri icyo kibazo , harimo kwimurira impunzi mu bindi bihugu, no kuzikangurira gusubira mu bihugu byazo, ahaba haragarutse amahoro.”

Inkambi ya Gashora, ni inkambi y’agateganyo yakiriye impunzi z’Abarundi muri 2015, ariko nyuma yo kongererwa ubushobozi,ikaba itazongera kuba inkambi inyurwamo igihe gito, ikazaharirwa izi mpunzi zizava muri Libya. Izi mpunzi zo muri Libya, zituruka mu bihugu bitandukanye, aho bamwe baba ari abajya gushaka ubuzima mu bihugu by’i Burayi bagahera mu nzira.

Abahagarariye inzego zishinzwe impunzi mu Rwanda bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru basobanura iby'impunzi zo muri Libya u Rwanda rugiye kwakira
Abahagarariye inzego zishinzwe impunzi mu Rwanda bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru basobanura iby’impunzi zo muri Libya u Rwanda rugiye kwakira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka