U Rwanda nta gihugu na kimwe rubonamo umwanzi - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame warahiye ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, yavuze ko nta gihugu nta kimwe u Rwanda rufata nk’umwanzi.

Perezida Kagame asanga ibihugu byose byaba ibiri hafi y’u Rwanda cyangwa kure yarwo ari amahirwe yo gufashanya mu iterambere ku Rwanda.
Yagize ati “Nta giha icyubahiro abaturage bacu nko gufatanya na mwe mu kubaka umugabane wacu, Abashyitsi bari aha ni inshuti nziza zakomeje kutuzirikana mu mitima kandi bakora ibishoboka byose ngo badufashe gutera imbere.”
Yabitangarije mu muhango wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 21 n’abakuru ba za guverinoma ndetse n’abahagarariye ibihugu n’imiryango ikorera mu Rwanda.
Yavuze ko by’umwihariko ku mugabane w’Afurika hari byinshi bihuza abaturage kuruta ibibatanya, abasaba gukomeza gutahiriza umugozi umwe.
Yashimye ibihugu by’Afurika byahagaze ku ruhande rw’u Rwanda bikanarufasha mu gihe rwari mu bihe bikomeye, avuga ko biri mu byateye ingufu Abanyarwanda kongera umurego mu byo bakora.
Ati “Mwakoze kwifatanya n’abavandimwe na bashiki bacu baturutse hirya no hino muri Afurika kuko bitwongerera ingufu. Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubikeneye cyane.”
Yavuze ko imyaka irindwi iri imbere ari ingenzi ku Rwanda, kuko intego ya mbere ari ugukomeza igihango afitanye n’abasore n’inkumi, barimo abenshi batoye bwa mbere mu matora ashize kandi bakabikorana umurava n’ubushake.
Ohereza igitekerezo
|
oyanibyorwose maze paul kagame musabe azite kurubyiruko rwicyaro
president kagame poul imana iguhe UMUGISHA kubw^urukundo weretse abanyarwanda mwatwigishijurukundo no kubabarira bitubera inkingi yubumwe yitera mbere turasaba imana izabibafashemo muriyi manda nkukobisanzwe
Predida kagame imana iguhe amahoro numugisha.presida nkurunziza imana iguhe amahoro numugisha turasavye imana ibahuze kuko ibere ryae ryaze mugabo mwonse rimwe good bless rwanda and Burundi as one nation
Mungu abaliki rwanda mungu abaliki kagame mungu abaliki mama kagame.mungu abakiki Burundi mungu abaliki nkurunziza mungu abaliki madamu nkurunziza tunaomba mungu awaoatanishe ibere ryarayaze.amina