U Rwanda niyo Edeni y’Abanyarwanda - ADEPR
Umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda, Pasitori Sibomana Jean, yasabye abayoboke b’iryo torero aho bava bakagera gukorera igihugu cyabo bakirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano kuko aricyo Edeni y’Abanyarwanda.
Ibyo umuvugizi w’iri torero yabivugiye mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rusizi tariki 23/05/2013 aho yari yasuye abayoboke b’iri torero nyuma y’amakimbirane yaranzwe muri iritorero mu minsi mike ishize.

Yavuze ko inzego zatowe zavuguruye byinshi harimo kugaragaza imikorere n’imikoranire hagati y’iryo torero na Leta kuko gukorera igihugu n’itorero bigomba kujyana.
Ibindi iri tsinda rigize nyobozi nkuru y’itorero rya ADEPR bagarutseho ni ukurushaho kwegera abakirisitu kugirango babashe kuganira ku buzima bw’itorero bukubiyemo byinshi harimo imibereho myiza y’abaturage ivugabutumwa n’iterambere.

Hagenimana Vicent, Pasiteri mukuru uhagarariye itorero rya ADEPR mu karere ka Rusizi atangaza ko uru rugendo rw’abayobozi bashya rubagiriye akamaro kuko ngo babakanguriye kongera gushakira itorero ubuzima bagakora ntamwiryane kuko umurimo w’Imana utangomba kubangikanywa n’amakimbirane.
Ngo bagiye gufatanya n’abayoboke kubaka igihugu cyabo biteza imbere kimwe n’abandi Banyarwanda bari mu murongo w’iterambere.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoz cyane
Didi, umva ngukosore gato, kubaha Imana hazamo no kubaha ubuyobozi, kandi wibuke ko leta ari abaturage, so nabakristu nabo nabaturage muyandi magambo nabo ni Leta, ubwo rero sinumva ikibi yakoze niba yasabye abaturage guhaguruka bagakorera igihugu cyabo!
mana tabara itoreroryawe esebeneda murumva bikiri ibyimana cg niporoticye urwanda niparadizoyacu oya rwosentago aribyo munzu y;IMANA sihobigishirriza poroticye igisha abantu gucabugufi nokwihana ibyaha ibisigaye tuzabyongererwa CHALOOM
Rwose tutabiciye ku ruhande uyu mupasitoro nta jambo ry’Imana rimubamo uretse ibyo guhakirizwa gusa, uyu ngo ni Sibomana Yohani yaguye kera ntakizima yavuga n’ubundi.
Wagombye kubwira abantu kubaha Imana gusa. HARIMO KURWANYA ICYAHA. Kuko hari ibihe Bibiliya ivuga ubutegetsi bw’ isi cyangwa ama-leta azaba ahanganye n’ abantu b’ Imana. Definition y’ umutekano se ku gihugu ihuye n’ iy’ umutekano muri Bibiliya? Amahoro ku bana b’ Imana ni ukubaha Imana gusa. Nta mahoro y’ abanyabyaha.... None se mumikoranire na leta murayibwiriza ngo yihane ibyaha cyangwa ntabyo igira.Ese ibireba Imana Leta irabyubahiriza kugera ngo mukorane nayo? Ibireba igihugu ni iby’ igihugu. Ibireba Imana ni iby’ Imana. AMEN.
Rwose ukuntu wabivuze! Wagira ngo aba-pentekote ni bo bateza umutekano muke!