U Rwanda ni urwa kabiri muri Afurika mu kugabanya impfu z’abana

Raporo y’umuryango wita ku bana (Save the Children International) yo muri uyu mwaka wa 2019, yashyize u Rwanda mu bihugu bya mbere muri Afurika byateje imbere imibereho y’abana mu myaka 20 ishize.

Kwita ku mikurire myiza y'abana bakiri bato ni kimwe mu byagabanyije impfu z'abana
Kwita ku mikurire myiza y’abana bakiri bato ni kimwe mu byagabanyije impfu z’abana

Iyo raporo yasohotse ku wa 28 Gicurasi 2019, igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu karere, rukurikiwe na Ethiopia, Angola na Zambia, naho muri Afurika rukaba igihugu cya kabiri, nyuma ya Sierra Leone.

Igihugu cya Santrafurika ni cyo kiza ku mwanya wa nyuma, kikabanzirizwa na Niger na Chad, nk’ibihugu bigaragaramo kubangamira imibereho y’umwana.

Singapore ni cyo gihugu kiyoboye ibindi ku isi, mu bihugu byubahiriza uburenganzira bw’abana.

U Rwanda rwabonye amanota 744 ruvuye kuri 503 rwari rufite muri 2000, bivuze ko rwazamutseho amanota 241 mu myaka 20 ishize.

Iyi raporo igaragaza ko ku Rwanda, “Umubare w’abana bapfa batarageza imyaka itanu wagabanutse kugeza kuri 79%. Umubare munini w’abana bagejeje igihe cyo kwiga bariga.

Iyi raporo kandi igaragaza ko mu Rwanda abana bashyingirwa batarageza igihe na wo wagabanutse, imirimo mibi ikoreshwa abana yaragabanutseho nibura 50% kuva muri 2000”.

Philippe Adapoe, uhagarariye Save The Children mu Rwanda avuga ko iyi ari intambwe ishimishije u Rwanda ruteye, akavuga ko byose bishingiye ku miyoborere myiza.

Uyu muyobozi ariko anavuga ko hakiri indi ntambwe yo gutera, mu rwego rwo kurushaho gufata neza abana.

Agira ati “U Rwanda rwateye intambwe ishimishije kubera ubuyobozi bwiza buhora busaba abayobozi b’inzego z’ibanze guteza imbere gahunda zose harimo n’ubuzima, uburezi ndetse no kurengera umwana”.

Uyu muyobozi ariko avuga ko hakiri intambwe yo guterwa, kuko hakigaragara umubare w’abana bagwingiye ndetse n’abataye ishuri.

Ati “Tugomba gukora ibishoboka byose buri mwana w’Umunyarwanda akabona uburezi bwiza, ubuvuzi ndetse akanarindwa”.

Iyi raporo ya Save The Children kandi igaragaza ko kuva muri 2000, imibereho y’abana yarushijeho kuba myiza mu bihugu 173 kuri 176.

Ibi bivuze ko buri mwaka impfu z’abana zigabanukaho miliyoni enye n’ibihumbi 400, umubare w’abana bagwingira ugabanukaho miliyoni 49, umubare w’abana bagana ishuri wiyongeraho miliyoni 130, umubare w’abakoreshwa imirimo mibi ugabanukaho miliyoni 94, umubare w’abana b’abakobwa bashyingirwa ugabanukaho miliyoni 11, umubare w’abangavu babyara ugabanukaho miliyoni eshatu, naho umubare w’abana biyahura ukaba ugabanukaho ibihumbi 12 buri mwaka.

Mu rwego rwo gushyigikira imibereho myiza y’abana, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zinyuranye nka gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato, inkongoro y’umwana, igikoni cy’umudugudu n’izindi zifasha abana kurushaho kugira imibereho myiza.

Hashyizweho kandi gahunda yo gutanga inzitiramibu mu miryango, mu rwego rwo gufasha abana n’abagore batwite kwirinda malaria, nk’icyorezo cyibasira abana n’abagore batwite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Agira ati “U Rwanda rwateye intambwe ishimishije kubera ubuyobozi bwiza buhora busaba abayobozi b’inzego z’ibanze guteza imbere gahunda zose harimo n’ubuzima, uburezi ndetse no kurengera umwana”. Philippe Adopoe.
Nibyo kwishimira.

Eric Rutsindintwarane yanditse ku itariki ya: 30-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka