U Rwanda ni urwa 6 mu guharanira amahoro ku isi
Nubwo u Rwanda rubarirwa mu bihugu bikennye ku isi, ntibirubuza kuza ku mwanya wa gatandatu ku isi mu bihugu biharanira amahoro uyu mwaka wa 2012.
Ikegereranyo cyakozwe na NanoJV kivuga ko kugeza mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka abapolisi n’abasirikare 4575 b’Abanyarwanda bakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi babisabwe n’umuryango w’abibumbye.
Abapolisi 465, impugucye 14 z’abasirikare hamwe n’abasirikare 4096 nibo bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye harimo 196 bari muri MINUSTAH muri Haïti, 3470 bakorera UNAMID Darfour muri Soudan.
Ahandi hari Abanyarwanda bari mu butumwa ni ahitwa Abyei muri Sudani y’amajyepfo hakorera abanyarwanda bane bari mu butumwa bwitwa UNISFA , 10 bakorera muri UNMIL iri Libéria, 887 bakorera UNMISS mu majyepfo ya Sudani naho 8 bakorera muri UNOCI iri Côte d’Ivoire.
Ikigero cy’u Rwanda mu kwitabira kubungabunga amahoro kikuba inshuri enye icy’igihugu cy’Ubufaransa.
U Rwanda rumaze kubura abantu 27 baguye mu butumwa bw’amahoro, ahaguye Abanyarwanda benshi ni mu UNAMID haguye Abanyarwanda 22 mu gihe ahandi hagiye hagwa umwe.
Igihugu gitanga abasirikare bo kubungabunga amahoro mu muryango w’abibumbye ni Ubuhinde bukurikiwe na Bangladesh, Pakistan, Ethiopia. U Bufaransa buri ku mwanya wa 23 ku isi ikaba iya kabiri mu Burayi.
Igihugu cya nyuma mu gutanga abasirikare babungabunga amahoro ni u Bushinwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|