U Rwanda ni urugero rwiza ku bindi bihugu bya Afurika – Uhagarariye UN mu Rwanda
Umuryango w’Abibumbye (UN) uratangaza ko uburyo u Rwanda rukoresha buri munsi mu gucyemura ibibazo no gutera imbere butera ishema ibindi bihugu bya Afurika kandi bukaba urugero rwiza Afurika ikwiye kugenderaho.
Ibi byemejwe na Lamin Manneh ukuriye amashami ya UN mu Rwanda ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 mu Rwanda bashyizeho Abunzi bafasha mu kunga no guhuza abaturage mu mirenge 460 y’u Rwanda, bakabacira imanza nk’abaturanyi batagombye kujya mu nkiko.
Uhagarariye UN mu Rwanda yavuze ko ubwo buryo bwo gushyiraho Abunzi muri buri kagari na buri murenge ngo bifasha cyane abagiranye amakimbirane kongera kunga ubumwe no gucyemurirwa ibibazo bidatinze kandi bakabona uko bakomeza imirimo yabo ya buri munsi.

Ibi Lamin Manneh yabihuje n’izindi gahunda u Rwanda rwashyizeho zo kwicyemurira ibibazo no kwiteza imbere nk’Umuganda, Ubudehe, Gir’inka Munyarwanda, Gacaca n’Abunzi byose bifasha u Rwanda, ngo bikaba bitera ishema ibindi bihugu bya Afurika kandi ngo bikwiye kubera urugero n’abandi.
Kuri uyu wa 17/10/2014 mu Rwanda bizihije isabukuru y’imyaka 10 ishize bashyizeho urwego rw’Abunzi. Ibi birori birimo kubera kuri sitade i Remera mu mujyi wa Kigali byanitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul kagame.
Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda ivuga ko mu gihugu hose hari Abunzi ibihumbi 30 na 768, muri bo ngo abagera kuri 45% (13,854) bakaba ari abagore. Abunzi baca imanza zose ziburanwamo ibintu bifite agaciro katarengeje miliyoni eshatu y’u Rwanda.
Ahishakiye Jean d’amour
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abunzi ibikorwa byabo ni ibyo kwishimirwa kuko bakoze akazi kabo neza ku buryo bafashije abanyarwanda kwishakamo ibisubuzo badasirisimba mu manza z’urudaca