U Rwanda ni Igihugu kizwiho guha impunzi umutekano - Minisitiri Priti Patel

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yatangaje ko yashimishijwe n’icyemezo cy’Urukiko rukuru rw’u Bwongereza, rwemeje ko nta kizabangamira abimukira n’abasaba ubuhungiro koherezwa mu Rwanda, kuko ari Igihugu gitekanye.

Minisitiri Priti Patel
Minisitiri Priti Patel

Minisitiri Priti Patel abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko icyo cyemezo cy’Urukiko gishyigikira gahunda yo gufatanyiriza hamwe gukemura ikibazo cy’abimukira ku Isi, n’ubwo abantu bazakomeza kurwanya icyemezo cyo kubimurirwa mu Rwanda.

Yagize ati "U Rwanda ni Igihugu gitekanye kandi kizwiho ko gitanga umutekano ku mpunzi. Tuzakomeza imyiteguro y’indege ya mbere yerekeza mu Rwanda."

Yakomeje avuga ko ibi kandi bizajyana n’izindi ngamba zigamije kugabanya ubwato bwambukiranya inzira z’amazi, zitwaye abimukira mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Minisitiri Patel yatangaje ibi nyuma y’uko Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwemeye ko icyo gihugu gikomeza gahunda yo kohereza mu Rwanda icyiciro cya mbere cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro, binjiye mu buryo butemewe n’amategeko.

Ikibazo cyo guhagarika gahunda zo koherezwa kw’aba bimukira n’abasaba ubuhungiro, cyazamuwe n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu nka Care4Calais, Detention Action ndetse n’izi mpunzi zizoherezwa mu Rwanda.

Iyi miryango ivuga ko politiki ya Minisitiri Priti Patel "itanyuze mu buryo bwemewe mu byiciro byinshi by’ibanze," kandi basaba ko hafatwa icyemezo cyo guhagarika indege izaba itwaye abo bimukira.

Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, nibwo Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cyari cyatanzwe n’iyo miryango idashaka ko abimukira n’abasaba ubuhungiro bakoherezwa mu Rwanda, nk’uko biri mu masezerano yashyiriweho umukono i Kigali hagati ya Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda, ku gukemura no gushaka ibisubizo ku bimukira bageze muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ikinyamakuru CNN, cyatangaje ko Umucamanza Jonathan Swift, yanze icyifuzo gisaba guhagarika indege iteganijwe kuzana abimukira ba mbere ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Iyi miryango yatanze ikirego yahise ijuririra icyo cyemezo, ndetse urukiko rurabyemera. Ku wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, nibwo ubujurire bwayo buzumvwa, nk’uko CNN yakomeje ibitangaza.

Tariki 14 Mata 2022 nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano y’imyaka itanu agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse mu Bwongereza, binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibikubiye muri ayo masezerano bigena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n’abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima.

Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120 z’Amapawundi azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda, binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’andi mahugurwa mu masomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Benshi muli twe babaye IMPUNZI.Impamvu nyamukuru ituma umuntu ahunga,ni: Intambara,ubukene,ubushomeli,itotezwa,imvururu,kubura uburenganzira bwawe,etc...Rwanda nishobora gusubiza ibyo bibazo,nta kibazo numva cyaba gihali kwakira impunzi.Uretse ko nta gihugu na kimwe cyujuje ibyo byose.Tuzi ko n’abanyarwanda benshi iyo babonye Occasion,bajya mu bindi bihugu "gushaka yo ubuzima".Kenshi bajya Europe,Canada na USA.Igitangaje n’uko n’abakomeye bahungiraho cyangwa bakohereza abana n’umugore.Umugabo iyo asigaye,akenshi ajya gushurashura mu bandi bagore cyangwa abakobwa.Urugo rukaba rurasenyutse.Kandi barasezeranye "kubana akaramata"!!!!

gatege yanditse ku itariki ya: 11-06-2022  →  Musubize

@ Gatege,menya ko Couples zitabana ari nyinshi cyane.Ongeramo Missions zituma n’abashakanye batabana,cyane cyane abasirikare.Ejo aba ari I Kigali,ubundi Rusizi,Sudan,etc...Bisenya ingo cyane kubera ko abashakanye bacana inyuma.Abihangana ni mbarwa.Nyamara barasezeranye kubana iteka,badacana inyuma.

birori yanditse ku itariki ya: 11-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka