U Rwanda ni igihugu gitandukanye n’ibindi by’Afurika - Ambasaderi wa Koreya
Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda aravuga ko u Rwanda ari igihugu gitandukanye n’ibindi muri Afurika, haba mu miyoborere ndetse n’uburyo ubukungu bwarwo buzamuka ku gipimo mpuzamahanga buri mwaka.
Ambasaderi Hwang Soon Taik akaba yaravuze ibi kuri uyu wa gatandatu tariki 05/10/2013, mu birori byiswe ‘day of Korea’, bigamije kugaragaza umuco w’igihugu cya korea mu bigo bitandukanye bifitanye amasezerano y’ubufatanye n’iki gihugu.

Uyu ‘munsi wa Koreya’ wizihijwe ku nshuro ya mbere, ngo ni igikorwa gisanzwe kiba mu bihugu bitandukanye igihugu cya Koreya y’Epfo gifitemo ambasade, kikaba kibaye bwa mbere mu Rwanda bitewe n’uko ambasade yabo imaze igihe gito ishinze imizi mu Rwanda.
Abakorerabushake mu bigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga n’imyidagaduro mu bigo bitandukanye mu Rwanda bagera ku 110, basusurukije abitabiriye ibi birori, mu mikino nka Taekwondo, Karate, kungfu, umupira w’amaguru, kuvuza ingoma n’ibindi.

Ambasaderi Taik yavuze ko igihugu cye cyishimira gufatanya n’u Rwanda bitewe n’uko u Rwanda ari igihugu kidasanzwe muri Afurika, aho intambwe kigenda gitera yatuma buri wese yakwifuje gufatanya narwo.
Ati: “Twebwe nk’Abanyakoreya dushima cyane u Rwanda. Ni igihugu kiyobowe neza kandi u Rwanda rutandukanye kure n’ibihugu byo muri Afrika. U Rwanda rufite ubukungu buzamuka ku gipimo kiri hejuru, nk’abafatanyabikorwa tuzakomeza kubishyigikira”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, avuga ko n’ubwo Abanyakoreya batanga ubumenyi mu bigo bigisha, nabo bagira ibyo bigira mu muco nyarwanda nawo ufite byinshi byiza.
Yongeraho ko mu bufatanye busanzwe buriho, bifuza ko ubufatanye buri imbere bwazakemura ikibazo cy’ibibuga byo gukiniraho bikiri bike mu bigo bitandukanye bigishamo.

Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|