U Rwanda ni igihugu cya kabiri ku isi aho abagore bumva batekanye
U Rwanda rwabaye ahantu ha kabiri ku isi abagore bumva bisanzuye kandi bakizera umutekano ku buryo no mu ijoro abagera kuri 89% bumva bakwitemberera nta mpungenge zo guhohoterwa no kubangamirwa uko ariko kose.
Igihugu cya mbere abagore bumvamo umutekano ni Georgia aho abagore bizeye umutekano ku gipimo cya 90%. Ku mwanya wa gatatu haza Singapore n’ikigereranyo cya 88%; nk’uko byatangajwe n’ikigo gikora ubushakashatsi ku byo abantu batekereza (sondage d’opinion) cyitwa Gallup.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 143 mu mwaka ushize wa 2011, buragaragaza ko abagore n’abagabo batisanzura ngo banishimire umutekano ku buryo bumwe kabone n’iyo baba mu gihugu kimwe cyangwa mu mujyi umwe.
Mu bihugu byinshi byateye imbere abantu baba bakekamo umutekano usesuye, abagabo bagaragaza kwizera umutekano cyane mu gihe abagore baho barangwa n’impungenge nyinshi udasangana abo mu bihugu bimwe bitaratera imbere.
Ubu bushakashatsi bwarebye cyane cyane uko abagabo n’abagore biyumva ku buryo buri wese muri bo yakwiyemeza gutembera mu ijoro wenyine, cyangwa uko yakwiyumva agize impamvu imusaba kugenda mu nzira wenyine mu ijoro.
Si abagore gusa bumva bizeye umutekano mu Rwanda kuko n’abagabo baba mu Rwanda bavuze ko bumva bizeye umutekano ku gipimo cya 94% ; cyakora hari ibindi bihugu byinshi abagabo biyumvamo umutekano kurenza iki gipimo.
Ibihugu bya nyuma ku isi abagore batifuza kubamo kuko nta mutekano baba bafite ni Afurika y’Epfo iri ku kigereranyo cya 33%, Iraq 36% na Liberia 37%.
Mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, muri Uganda na Kongo abagore bizera umutekano wabo ku gipimo cya 35%, Kenya ku gipimo cya 48%, Tanzaniya 61%, u Burundi 66%.
U Burundi cyakora buri mu bihugu bane abagore bumvamo umutekano kurusha abagabo.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko muri Angola, u Burundi, Syria na Sri Lanka abagore baho bizera umutekano wo kuba banagenda bonyine mu ijoro kurusha abagabo.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko nanjye ndabona mwakabije, nkurikije impfu, imanza za gatanya, guhohoterwa kwa hato na hato ntimwagakwiye kwemeza biriya byegeranyo! Ntawabihakana hari icyahindutse ariko ntaho turagera!!!
Ububushakashatsi bwakozwe n’abaswa cyangwa se buranabeshya cyane kumpamvu umuntu atazi. Ngo u rwanda ni igihugu cya Kangahe? None imfu z’abakobwa zirirwa zandikwa ku gihe, indaya zigora zicwa, Ibisasu bihora biterwa. Ibihugu byinshi bya hano i Burayi bi deconseillant abantu gutemberera mu Rwanda. Mwabyemera mutabyemera ni uko bimeze.usibye ko hari nibindi byainshi byagombye kugenderwaho! urwanda ntirwanaza musi y’umwanya wa 50 kwisi