U Rwanda ngo ruzitwara neza imbere y’akanama k’uburenganzira bwa muntu muri ONU 2015
Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu iratangaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu bipimo byo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Iyi Komisiyo ivuga ko ugereranyije n’imyanzuro igera kuri 67 u Rwanda rwemeye gushyira mu bikorwa bitarenze umwaka utaha, bigaragara ko hari byinshi bimaze gukorwa ku buryo hari icyizere gifatika ko n’ibisigaye bizaba bimaze kugerwaho.
Perezidante wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine, avuga ko mu byo u Rwanda rwamaze gushyira mu bikorwa harimo ibirebana n’uburenganzira bw’abagore, amasezerano mpuzamahanga abuza iyicarubozo, n’ibindi bishyigikira uburenganzira bwa muntu.
Mu mwaka wa 2011 ni bwo u Rwanda rwari imbere y’akanama k’uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye mu bikorwa bijyanye no gusuzuma uko ibihugu bishyira mu bikorwa amasezerano arebana n’uburenganzira bwa muntu.
Muri aka kanama u Rwanda rwahawe gushyira mu bikorwa ingingo zigera kuri 74 hanyuma rwemeramo izigera kuri 64 bitewe n’uko hari izitari zijyanye na politiki y’igihugu. Urugero rw’ingingo u Rwanda rwanze ni nk’uburenganzira burebana na ba nyamucye cyane kuko mu Rwanda abaturage bose bafatwa nk’Abanyarwanda.

Mu gihe hari imyanzuro itarashyizwe mu bikorwa cyangwa itagaragaza neza uko yashyizwe mu bikorwa, aka kanama gashobora kwemera ko umwanzuro runaka uzongera gusubirwamo mu yindi myaka.
U Rwanda rukaba rugenzurwa n’ibihugu bya Senegal, Japan, na Gwatemala ibi bihugu nabyo bikaba bigira ijambo kuri raporo igihugu kiba cyakoze kimwe nk’uko n’imiryango itagengwa na Leta yemerewe gutanga raporo zemeranya cyangwa zitandukanye n’iy’igihugu cyatanze.
Cyakora ngo nta bihano bitegenywa n’amategeko aka kanama gatanga ku gihugu cyanze kwemera kugenzurwa cyangwa ikitashyize neza ibyo kiyemeje mu bikorwa.
Icyo komisiyo isaba abagize imiryango itegamiye kuri Leta, sosiyete sivile, akaba ari ugukebura Leta kugirango ishyire mu bikorwa ibyo yemeye gukora byose.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
erega tuzi icyo uburenganzira bwumuntu aricyo , kandi nisi isarbibona nuko ntawunyura bose , twizereko aba bagiye kudahagarira bazahacana umuco