U Rwanda na Zimbabwe bikomeje gufatanya mu guteza imbere Ubukungu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gukorana bya hafi na Zimbabwe mu nzego zitandukanye, mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi.

Minisitiri Dr Vincent Biruta na mugenzi we Frederick M. Shava
Minisitiri Dr Vincent Biruta na mugenzi we Frederick M. Shava

Minisitiri Biruta yabitangaje ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, i Harare muri Zimbabwe ubwo hasozwaga inama ya kabiri ihuza Komisiyo ihuriweho igamije kwagura ubutwererane hagati y’u Rwanda na Zimbabwe (JPCC).

Yavuze ko urwego rw’ubukungu ari rumwe mu z’ingenzi mu bufatanye hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda. Yakomeje ashimangira ko umubano ushingiye ku bucuruzi hagati y’ibihugu byombi ushinze imizi, kandi ko ushobora kwaguka kurushaho.

Yagize ati “Zimbabwe n’u Rwanda bikomeje gufatanya mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubukerarugendo no guteza imbere ibikorwa remezo. Imishinga y’ubufatanye ihuriweho muri izi nzego ifite ubushobozi bwo kongera umusaruro mbumbe, guhanga imirimo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

Minisitiri Biruta yakomeje avuga ko Zimbabwe n’u Rwanda bifite icyerekezo kimwe, kigamije gushyira imbere no guha ubushobozi abaturage, kugabanya ubukene no guteza imbere ubukungu bw’igihe kirekire.

Frederick M. Shava, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga wa Zimbabwe, mu ijambo rye yashimangiye ko umubano hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda umaze igihe kirekire, ndetse ukaba umaze gushinga imizi bitewe n’ubuyobozi bwiza, burangajwe imbere n’abakuru b’ibihugu byombi.

Yagize ati “Bitewe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere n’Abakuru b’Ibihugu, Perezida Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe na mugenzi we, w’u Rwanda Paul Kagame bafite icyerekezo, kigamije guteza imbere no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Ku munsi wa nyuma w’inama ya Komisiyo ihuriweho igamije kwagura ubutwererane, hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ibijyanye n’uburezi, by’umwihariko gufatanya mu mashuri Makuru n’Ayisumbuye, Ubumenyi n’Iterambere ry’ikoranabuhanga.

Harimo kandi iterambere ry’ibikorwa by’abagore n’abana bishingiye ku kubongerera ubushobozi.

Impande zombi kandi zashyize umukono ku masezerano ajyanye no guteza imbere imiturire mu buryo burambye kandi buhendutse, bufasha abaturage kubona inzu zo guturamo.

Kuri uwo munsi kandi mbere yo gusoza iyi nama ya kabiri ya komisiyo ihuriweho hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda, Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo na mugenzi we, Frederick M. Shava.

Ishyirwaho rya komisiyo ihuriweho, JPCC, yaturutse ku bushake bw’Abakuru b’Ibihugu byombi, nyuma y’ibiganiro bagiranye muri Nyakanga 2019, aho bemeranyijwe gushyiraho komisiyo ishinzwe kwagura ubutwererane bw’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka