U Rwanda na Zimbabwe bigiye kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu bihugu byombi

U Rwanda na Zimbabwe biratangaza ko bigiye kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu bihugu byombi, nyuma yo kugirana amasezerano mpuzamahanga y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi.

U Rwanda na Zimbabwe basanzwe bafitanye umubano mwiza
U Rwanda na Zimbabwe basanzwe bafitanye umubano mwiza

Ayo masezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nzeri 2021, mu nama ihuje abahagarariye inzego z’ubucuruzi n’ishoramari muri Zimbabwe na bagenzi babo bo mu Rwanda.

Amasezerano yashyizweho umukono ni ubufatanye mu buhinzi n’ubworozi (Agriculture & Livestock), ubukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi (Tourism & Business events), Iterambere ry’abikorera (Private Sector Development), ubufatanye mu ikoranabuhanga (ICT & E-Government), hamwe n’ubufatanye mu bijyanye n’ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere (Environment & Climate change).

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, avuga ko n’ubwo iyo nama yasubitswe kabiri umwaka ushize kubera Covid-19, ariko hagaragaye ubwitange bw’ibihugu byombi hagamijwe kubaka ubufatanye bukomeye, kugira ngo iyo nama uyu munsi ibere i Kigali.

Ati “Mu by’ukuri ubucuruzi mpuzamahanga bugira uruhare mu kwinjiza amafaranga arambye mu bukungu bwacu, inama nk’izi ni ingirakamaro mu kwishingira ubucuruzi bukomeza, kuko bizorohereza uko ubukungu bwari bwifashe nyuma yo guhura n’icyorezo cya covid-19. Ubu n’uburyo bushya bwo kubaka isoko, kuzamura iterambere no guhuza imiyoboro. Mboneyeho umwanya wo gushishikariza abikorera bo mu bihugu byombi, gukoresha aya mahirwe kugira ngo bageze Africa kw’iterambere rirambye”.

Ba Mininisitiri b'Ububanyi n'amahanga basinya ayo masezerano ku mpande zombi
Ba Mininisitiri b’Ububanyi n’amahanga basinya ayo masezerano ku mpande zombi

Amb. Fredrick Shava, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga w’igihugu cya Zimbabwe, avuga ko icyo gihugu gifite byinshi bahazamo isoko ry’u Rwanda.

Ati “Nko mu rwego rw’ubuhinzi, ibiryo bitunganyije, imyambaro, abakozi, ubukerarugendo, ibikoresho by’ubwubatsi, ibikoresho by’uburezi n’ibindi bijyanye n’ubucuruzi bushobora gukenera amafaranga. Na ho mu ishoramari harimo amahirwe menshi mu nzengo zitandukanye z’ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda, ibikorwa remezo by’ingufu z’amashanyarazi, ikoranabuhanga n’ubukerarugendo”.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Zephanie Niyonkuru, avuga amasezerano basinyanye na Zimbabwe agamije kugira ngo imikoranire ikomeze kwiyongera, ariko cyane cyane kugira ngo abikorera babashe kubyungukiramo kuko hari amahirwe menshi anyuranye.

Ati “Muri Zimbabwe abantu bashobora kujyayo bagashora imari mu bijyanye n’amabuye y’agaciro, mu bijyanye n’amashanyarazi haba ari ukuyakwirakwiza, mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’ibijyanye n’ibyo kurya. Ni ukuvuga ngo ayo ni amwe mu mahirwe ahari, ni yo mpamvu aya masezerano yagiye asinywa, ari ukugira ngo twebwe nka Leta dufashe abikorera kubyaza umusaruro ayo mahirwe tuvuze ari mu gihugu cya Zimbabwe, ndetse n’abari muri Zimbabwe babashe kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu cy’u Rwanda”.

Mu mwaka wa 2019 ishoramari mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyari ebyiri na miliyoni 900 z’Amadorari ya America, ariko kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu bw’isi muri rusange, mu mwaka wa 2020, ishoramari ryari rifite agaciro ka miriyari imwe na miliyoni 300 z’Amadorari ya America.

Basanga nta kabuza bagomba kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu byombi
Basanga nta kabuza bagomba kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu byombi

Biteganyijwe ko iyi nama yatangiye tariki 27 Nzeri 2021, izarangira ku wa kane tariki 30 Nzeri 2021, aho itsinda ry’abahagarariye ibigo by’ubucuruzi bisaga 100 bo muri Zimbabwe, bazaba barimo kungurana ibitekerezo na bagenzi babo bo mu Rwanda, ku cyakorwa kugira ngo ubucuruzi n’ishoramari birusheho kubyarira inyungu abatuye ibihugu byombi, bityo habeho kwihaza no kongera ingano y’ibyoherezwa hanze, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika utuwe n’abaturage basaga miliyari imwe na miliyoni 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka