U Rwanda na UE byiyemeje guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

U Rwanda na Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, agamije kurushaho kuzamura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kugaragariza amahanga uruhare rw’u Rwanda mu kurengera ibidukikije.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yavuze ko aya masezerano ashimangira ubuziranenge n’ubushobozi bwo gushakisha ahari aya mabuye y’agaciro.

Yagize ati: "Aya masezerano kandi arashimangira ubuziranenge n’ubushobozi bwo gushakisha ahari aya mabuye y’agaciro, bikanashimangira u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wizewe mu bucuruzi ku ruhando mpuzamahanga."

Minisitiri Dr Biruta yavuze kandi ko u Rwanda ruha agaciro umubano warwo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse ko rwiyemeje kurushaho gushimangira uwo mubano.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, uri mu ruzinduko mu Bubiligi yaganiriye kandi na Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Charles Michel, ku bijyanye no kurushaho kwagura imibanire y’impande zombi.

Umubano w’u Rwanda n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi ugaragarira mu nzego zitandukanye ndetse zitanga umusaruro harimo gahunda z’iterambere rirambye, Politiki, Demokarasi, imibereho myiza y’abaturage, ubukungu, no gushyigikira gahunda y’u Rwanda mu kwimakaza amahoro n’umutekano hirya no hino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka